Umupadiri wo mu idini gatorika wari umaze igiye yarakatiwe n’inkiko ndetse agafungwa azira ibyaha byo gusambanya kungufu abana bato yasomeraga missa , yapfiriye muri gereza .Abo byamenyekanye ko yabasambanyije ni batatu harimo n’umukobwa muto witeguraga kuba umubikira.
Uyu mupadiri amazina ye ni Paul Moore akomoka mu gihugu cya Scotland mu mujyi wa Ayrshire arinaho yakoreraga imirimo ye, yitabye imana ku myaka 75. Ibi byaha yakoze byo gusambanya abakobwa boto yigishaga yabikoze mu mwaka w’1977 na 1996 .
Yakatiwe imyaka 9 y’igifungo gusa ariko iki gifungo cyaje kugabanwa nyuma y’ubujurire murukiko rw’ikirenga biza kurangira ibaye 8 nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru BBC cyakoze icukumbura kuri uyu mupadiri.

Ibi byaha uyu Paul Moore bivugwa ko yamaze imyaka irenga 20 yose abikora ,asambanya mu ibanga rikomeye abana yigishaga nyuma biza kumenyekana bivuzwe na bamwe yasambanyije harimo n’umwana w’imyaka 5.
Umuvugizi wa diyoseze ya Galloway aha muri Scotland mu ijambo rito yavuze nyuma yo kumenya ko uyu mupadiri ruhagwa wasambanyije abana yigishaga yapfuye ,yavuze ati “ padiri Nolan azasabira imbabazi roho ya Paul Moore n’amahoro kubagizweho ingaruka n’ibikorwa bye”.