Ku wa kabiri tariki 15 Mata ubuyobozi bw’Ikipe ya Espoir bwasohoye itangazo rihagarika by’agategenyo amasezerano ifitanye n’abakinnyi,abatoza, abakozi n’abasifuzi bayo kubera Covid-19 ikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’iyi kipe.
Mu ibaruwa perezida w’iyi kipe Kamuzinzi Godfroid yandikiye abakozi n’abakinnyi b’ikipe ya Espoir yavuze ko kuva tariki 15 Mata 2020 amasezerano yose bari bafitanye n’iyi kipe abaye ahagaritswe by’agateganyo kugeza igihe ibikorwa by’imikino bizongera gusubukurwa.
Ihagarikwa ry’abakozi n’abakinnyi ba Espoir ribaye nyuma y’ukwezi n’igice ibikorwa by’imikino bihagaze kubera icyorezo cya Coronavirus kandi bikaba bizasubukurwa igihe kitazwi.
Ikipe ya Espoir ikaba yari isanzwe ifite abaterankunga batandukanye barangajwe imbere n’akarere ka Rusizi.
Hari andi makipe mu Rwanda abakinnyi bavuga ko batakibona umushara bitewe nuko ibikorwa byinjiza amafaranga ndetse n’abaterankunga batagitanga amafaranga, aho nka Rayon Sports iheruka guhemba abakinnyi bayo mu kwezi kwa Gashyantare 2020.
Izindi nkuru wasoma kuri Redblue JD:
Kamonyi: Umusore yasanzwe yimanitse mu giti yapfuye [Redbluejd.rw]
Ethiopia: Hafi abagera kuri Miliyoni muri Ethiopia bakeneye ubufasha nyuma y’ibitero by’inzige
2020: Paul Pogba ntiyifuza kongererwa amasezerano muri Manchester United