Kuri uyu wa gatanu tariki 17 Mata 2020 umuhanzi nyarwanda Lambert Mugwaneza uzwi nka Social Mula yitabaje Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ngo rumufashe gukurikirana umuntu wiyise Kasuku Media Rwanda ukomeje kumuharabika yifashishije ubutumwa butandukanye.
Abinyujije ku rukuta rwa Twitter social Mula yagize ati” Mu bushishozi tuzi ko mufite turbasaba kudufasha gukurikirana uyu wiyita Kasuku Media uba USA ashishikajwe no guharabika abantu ndetse n’imiryango yabo, iyi nshuro nanjye nagizweho ingaruka nibyo atangaza kandi sinjye njyenyine”
Mu butumwa bugaraga ko uyu muntu yifashisha aba asaba abantu gukora ubukangurambaga bwo gufasha Social Mula ngo bamubwiye ko bagiye gupfira nzu avuga ko Social mula yirirwa anywa ibiyobyabwenge agatanga na numero ya Mobile Money yo kunyuzaho inkunga yo gufasha umuryango we.
Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwabwiye Social Mula ko rugiye gukurikirana kibazo cye hagakorwa ipererza ry’uwaba abyihishe inyuma kandi rumwizeza ko kizakemuka.
Rwagizi ruti “Mwaramutse neza, tugiye kubikurikirana, uze kutwandikira muri DM(ubutumwa bwa Tweeter) uduhe numero yawe tuze kukuvugisha. Murakoze”
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rukaba rukangurira abanyarwanda gukomea ubufatanye mu gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha ndetse no kwifashisha numero itishyurwa 166 igihe hari uhuye n’ikibazo ashaka ubufasha bw’uru rwego.
Izindi nkuru wasoma kuri Redblue JD:
Kamonyi: Umusore yasanzwe yimanitse mu giti yapfuye [Redbluejd.rw]
Kamonyi: Umusore yasanzwe yimanitse mu giti yapfuye [Redbluejd.rw]
Kamonyi: Umusore yasanzwe yimanitse mu giti yapfuye [Redbluejd.rw]