Kuri uyu wa 30 Mata 2020 Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda RURA rwatangaje igisubizo cyavuye mu bugenzuzi bwakorewe ibigo by’itumanaho mu Rwanda nyuma yuko bamwe mu bafatabuguzi b’ibyo bigo binubiye serivise bahabwa cyane cyane kuri interineti.
Ni nyuma yuko inshuro nyinshi abanyarwanda bagiye batanga ikibazo cy’uko bagura ama inite ndetse na interineti bigashira batabikoresheje cyangwa bikagenda buke ari byo byatumye batanga ikibazo mu nzego zishinzwe kugenzura imikorere y’ibigo bitandukanye.
Mu butumwa RURA yasohoye inyujije ku rukuta rwa Twitter yavuze ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe yasanze ikoreshwa rya interineti ryariyongereye muri ibi bihe bya Guma Mu Rugo cyane cyane mu mujyi wa Kigali ahantu hatuwe ari nabyo byatumye habaho kuremererwa kw’imiyoboro y’itumanaho.
RURA Yagi ziti “ Turamenyesha Abaturarwanda bose ko ibibazo byabo byakiriwe, kandi biri gukurikiranwa, ndetse tunabikurikiranira hafi kugira ngo ibigo by’itumanaho bikore inshingano zabyo mu rwego rwo kunoza serivisi bitanga.”
Iki kigo cyavuze ko ibigo bya MTN na Airtel Rwanda biri gushyira mu bikorwa zimwe mu ngamba zirimo kuvugurura iminara yaremerewe n’umubare munini w’abayikoresha, gushyiraho iminara mishya, kwagura ubushobozi bw’imiyoboro y’itumanaho, n’ibindi byose byatuma itumanaho rigenda neza.
RURA kandi ikaba yavuze ko izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyavuzwe haruguru no kumenya ko serivise ari nziza kuri bose.
Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo bibiri bikuru by’itumanaho birimo MTN Rwanda, Airtel Rwanda byunganirwa na serivise z’ikoranabuhanga zitangwa ndetse zikanashyirwaho na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.
Izindi nkuru wasoma kuri RedBlue JD:
Gakenke: Gitifu w’umurenge afunzwe akekwaho ivangura no gukurura amacakubiri [Redbluejd.rw]
Nyamasheke: Umusore afunzwe akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 9 [Redbluejd.rw]
Kenya: Guma mu rugo yongereweho iminsi 21,abarwayi ba Coronavirus bagera kuri 343 [Redbluejd.rw]