Polisi y’u Rwand itangaza ko yashyikirije Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB umugore wo mu karere ka Rulindo murenge wa Gatwa nyuma y’uko ku mugoroba wo kuwa 25 Mata afatanywe udupfunyika 90 tw’urumogi n’amasashe 800 ndetse yarenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus agapima inzoga.
Aya makuru yemezwa kandi n’Umuvuguzi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana yavuze ko uyu mugore yafashwe mu masaha y’umugoroba 18h00 nyuma yuko abarimo banywera mu kabari ke bikanze inzego z’umutekano bakiruka.
Yagize ati “Abanywaga inzoga bikanze abapolisi bariruka, abapolisi binjiye mu nzu uriya mugore ahisha agafuka ariko abapolisi bari bamubonye bahita bagakurayo basanga karimo udupfunyika 90 tw’urumogi. Muri ako kabari kandi harimo amapaki ane arimo amasashe buri gapaki karimo udusashe 200.”
CIP Alexis Rugigana yongeyeho uyu mugore yarengereye aho yakoze amakosa menshi nko kurenga nkana ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 no gucuruza ibiyobyabwenge n’amasashi akavuga kandi ko ari byiza kwirinda ibyaha no gutanga amakuru.
Ati “Icyo dukangurira abantu buri gihe ni ukwirinda gukora ibyaha, uriya yari arimo gucuruza inzoga bitemewe muri iki gihe ndetse anacuruza urumogi n’amasashe. Abaturage turabasaba gutanga amakuru y’abantu bacuruza ibintu bitemewe no mugihe kitemewe.”
Uyu mugore akaba yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri sitasiyo ya Murambi kugira ngo dosiye ye ikurikiranwe.
Ese amategeko ateganya iki ku bihano by’umuntu wahamijwe ibi byaha:
Ingingo ya 363 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya gatatu ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi ( n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni icumi ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu.
Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe mu ngingo ya 10 bavuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Mu ngingo ya 12 ivuga ko Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.
Uyu mugore kandi akaba agomba no gukurikiranwa by’umwihariko n’urwego rushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Izindi nkuru wasoma kuri RedBlue JD:
Umuyobozi wa OMS yabwiye abatuye isi kumenyera kuba mu buzima bwa Coronavirus [Redbluejd.rw]