Kuri uyu wa kane tariki 23 Mata 2020 Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Sibomana Jean Pierre w’ imyaka 35 wo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Kanzenze mu kagari ka Nyamikongi nyuma yo gufatwa ashinjwa ko yishe inka y’umuturanyi we ayiteye icumu mu nda y’amaganga.
Ibi bikaba byarabaye mu ijoro ryo kuwa 22 Mata 2020 aho Sibomana Jean Pierre yitwikiriyere ijoro akica inka ya Nyiramagori Rachelle w’imyaka 48 ayisanze mu rwuri.
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yemeje aya makuru avuga ko uyu wakoze icyaha yabikoze nijoro nyuma agakubita n’abashumba bari basinziriye.
Yagize ati “Muri ririya joro yasanze abashumba aho bari mu bikuyu arabakubita ababwira ngo inka yabo yaramburuye naho bariryamiye, bahungiye ku muturanyi wabo nawe aza kureba ibyabaye ahura na Sibomana ipantaro ye iriho amaraso, arakomeza ajya kureba inka asanga inka ya Nyiramagori Rachelle iryamye hasi iva amaraso mu nda y’amaganga bigaragara ko yatewe icyuma.”
Yongeyeho bamukurikiranye nyuma yuko bamenyeshejwe ayo makuru muri iryo joro aho yahise atangira gushakishwa kugira ngo akurikiranwe n’inzego akaza gufatirwa mu murenge wa Cyanzarwe uyu munsi.
Ati “Polisi yahawe amakuru muri iryo joro hatangira igikorwa cyo gufata uriya mugizi wa nabi (Sibomana) mu gitondo afatirwa mu murenge wa Cyanzarwe bigaragara ko yahungaga kuko ubusanzwe atuye mu murenge wa Kanzenze. Mu kumubaza ibyabereye mu gikuyu (aho inka ziba) Sibomana ntiyabisobanuraga neza kandi yari yahageze akanagenda avuga ko inka yaramburuye, ni mu gihe kandi imyenda ye yari iriho amaraso.”
CIP Karekezi kandi yahumurije abaturage bo muri iyi ntara avuga ko umutekano ari wose abasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukaza umutekano.
Sibomana Jean Pierre yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo iperereza rikomeze.