Kuri uyu wa kane tariki 02 Mata 2020 Igisirikare cy’ u Rwanda cyatangaje ko cyataye muri yombi abasirikare batatu bakekwaho ibyaha byo guhohotera abagore bakabasambanya bagiye bakora mu minsi itandukanye y’ibyumweru bishize.
Aba basirikare bakekwaho gusambanya abagore babikoreye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo (Bannyahe/ Nyarutarama) aho bagiye baza muri aka gace mu byumweru bibiri bishize bambaye n’Imyenda ya Gisirikare.
Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko abo basirikare bagiye bahohotera bamwe muri aba baturage aho babakubitaga ndetse hari n’umugore avuga ko hari umusirikare wamusambanyije ku ngufu yambaye imyenda itanditseho amaziana ye nkuko bimenyerewe mu gisirikare.
Aya makuru akaba yaramenyeshwejwe inzego zisumbuye za Gisirirkare n’abaturage batuye muri aka gace bitewe n’uko bazi ko mu ndangagaciro za Gisirikare hatabamo guhohotera abaturage no gukora ibinyuranye n’amategeko.
Lt. Col. Munyengano Innocent, umuvugizi w’Igirikare cy’u Rwanda yemereye Ijwi ry’Amerika ko aya makuru bayamenyeshejwe n’abaturage kandi aba basirikare batawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje.
Yagize ati “Yego, ayo makuru RDF yayamenyeshejwe ejo, natwe rero twihutira kuyakurikirana, haravugwamo koko abasirikare ba RDF batatu kuva ejo ndetse bakaba bari mu bushinjacyaha bwa gisirikare”.
Yongeyeho ko mu gihe bahamwa n’iki cyaha bazaburanishirizwa mu ruhame aho ibyaha byakorewe no mu rwego rwo guhumuriza abaturage ngo babereke ko Igisirikare cy’u Rwanda gifite ubutabera