18.9 C
Kigali

Polisi y’u Rwanda yafashe Abantu 28 bashinjwa kwimurira utubari mu ngo zabo, menya ibihano bahabwa [Redbluejd.rw]

Inkuru wasoma

Perezida wa mbere w’umugore wa Tanzaniya: ibyo tuzi byose kuri Samia Suluhu Hassan

Mama  Samia Suluhu Abaye umuyobozi w’umugore wa mbere uyoboye Tanzania kuva yabaho  ubu kandi yamaze yamaze kwinjira  ku rutonde rugufi rw’abagore bo ku mugabane...

Mama Samia Suluhu  arahiriye  kuyobora Tanzania,nyuma y’urupfu rwa Magufuli

Kuwa gatatu tariki ya 17 werurwe mu masaha y’ijoro nibwo abanyatanzaniya n'isi yose muri rusange batangarijwe inkuru y’incamugongo ko perezida wari uyoboye iki gihugu...

Dr John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania yitabye Imana

Televiziyo ya Leta muri Tanzania "TBC" ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Werurwe 2021 yatangaje ko Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuri...

Idamange Iryamugwiza Yvonne wavuze ko Perezida Kagame yapfuye dore igifungo asabiwe

Mu rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 04 Werurwe 2021, mu rukiko rw'ibanze rwa Gasabo i Kigali, uyu mugore wamenyekanye nyuma yo gutangiza...

Kuri uyu wa mbere tariki 20 Mata 2020 Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 28 bo mu mujyi wa Kigali barimo abagore 10 n’abagabo 18 baraye bafashwe bakekwaho  kwimurira utubari mu ngo zabo aho batumiraga bagenzi babo bakaza gusangira inzoga birengagije amabwiriza yashyizweho yo kwirinda no gukumira Covid-19.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ku Cyumweru tariki 19 Mata 2020 mu bugenzuzi bwa Polisi y’u Rwanda aho kubufatanye n’abaturage hafashwe abantu bo mu duce twa Kicukiro, Kimironko, Kibagabaga n Kanyinya bakekaho iki cyaha.

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera aho yabwiye radiyo Rwanda ko bafashwe kandi bagiye gushyikirizwa inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Yagize ati “Abo bantu bafashwe baturuka mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali bakekwaho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus aho batumiraga abantu aho batuye bagasangira inzoga kandi bazi ko bitemewe kuva mu rugo. Ubu twamaze kubereka itangazamakuru igisigaye turabashyikiriza inzego zishinzwe gukurikirana ishyirwamubikorwa rya gahund yo  kwirinda Coronavirus mu Rwanda bakabakurikirana.”

Umuvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko abantu barenga ku ngamba zafashwe bagihari kandi ko bakomeje gukaza ingamba zo kubashakisha yamagana n’abantu bakomeye k’umuco wo kumva ko inzoga iryoha isangiwe.

Ati” Abo bantu nkuko tumaze igihe tubivuga barahari barenga ku ngamba zafashwe kandi  ntibyemewe kuko bikurura kwiyongera k’ubwandu bwa  Covid-19. Ibintu by’umuco abantu bishyizemo ko inzoga iryoha isangiwe bamenye ko barengera kandi ingamba zirakomeje bazajya bafatwa babihanirwe n’amategeko.”

CP John Bosco Kabera yavuze ko bagiye kongera imikoranire n’inzego z’ibanze mu masibo, mu midugudu, utugari ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo abantu bihisha bakarenga ku mabwiriza yashyizweho bajye batangirwa raporo kandi bakurukiranwe. Yanashimiye abaturage bakomeje kuba inyangamugayo bagatanga amakuru ku gihe bagamije kurinda ubuzima bw’abanyarwanda.

Avuga kandi ko batabujije abantu kunywa igihe bafite ibyo banywera mu ngo zabo ahubwo ikitemewe ari ukurenga ku mabwriza yashyizweho yo kunywera mu tubari cyangwa mu matsinda y’abantu kuko byongera kwandura no kwanduza Coronavirus.

Kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaza ko abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bagera ku 147 aho abamaze gukira ari 7 6 mu gihe abakirwaye ari 71 kandi nta n’umwe uritaba Imana.

Izindi nkuru wasoma kuri RedBlue JD: 

https://redbluejd.rw/ku-myaka-68-yabyaye-abana-bimpanga/

- Advertisement -

Izindi Nkuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza-

Amakuru aheruka

Perezida wa mbere w’umugore wa Tanzaniya: ibyo tuzi byose kuri Samia Suluhu Hassan

Mama  Samia Suluhu Abaye umuyobozi w’umugore wa mbere uyoboye Tanzania kuva yabaho  ubu kandi yamaze yamaze kwinjira  ku rutonde rugufi rw’abagore bo ku mugabane...

Mama Samia Suluhu  arahiriye  kuyobora Tanzania,nyuma y’urupfu rwa Magufuli

Kuwa gatatu tariki ya 17 werurwe mu masaha y’ijoro nibwo abanyatanzaniya n'isi yose muri rusange batangarijwe inkuru y’incamugongo ko perezida wari uyoboye iki gihugu...

Dr John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania yitabye Imana

Televiziyo ya Leta muri Tanzania "TBC" ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Werurwe 2021 yatangaje ko Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuri...

Idamange Iryamugwiza Yvonne wavuze ko Perezida Kagame yapfuye dore igifungo asabiwe

Mu rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 04 Werurwe 2021, mu rukiko rw'ibanze rwa Gasabo i Kigali, uyu mugore wamenyekanye nyuma yo gutangiza...

Umupadiri wari ukurikiranyweho gusambanya abana yigishaga yapfiriye muri gereza

Umupadiri wo mu idini gatorika  wari umaze igiye yarakatiwe n’inkiko ndetse agafungwa azira ibyaha byo gusambanya kungufu abana bato yasomeraga missa ,  yapfiriye muri ...