Ku munsi wo kuwa gatandatu tariki ya 7/12/2019 nibwo twabagejeje inkuru yavugaga ko Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yavuze ko Dr Francis yatorotse igihugu anyuze mu nzira yise panya gusa akomeza avuga ko igihe kizagera akagezwa imbere y’ubutabera.
Dr Francis Habumugisha ushinjwa gukubitira umukobwa witwa Kamali Diane mu ruhame, Diane yaje kurega Dr Francis arafatwa gusa ntiyatindamo kubera ko tariki ya 23 nzeri 2019 nibwo yarekuwe byagateganyo bitewe nuko yari yatanze impamvu nyinshi zituma adafungwa harimo ingwate ndetse n’abantu bamwishingiye b’inyangamugayo bituma urukiko rumurekura.
Nyuma urukiko rwaje kwanzura ko Dr Francis agomba kuburana afunzwe, runategeka ko agomba guhita afatwa agafungwa, nubwo uriko rwabyanzuye ntago byigeze bikorwa, icyo gihe umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco Mutangana yavuze ko ubushinjacyaha buri gushakisha uyu mugabo kugira ngo afatwe afungwe kugirango hubahirizwe icyemezo cy’urukiko, yakomeje avuga Dr Francis nyiri Goodrich Tv ko ataraboneka aho yaba aherereye hatazwi.
Nyuma yo kumara igihe ntawuzi irengero rye Dr Francis Habumugisha akoresheje urubuga rwa Twitter yagaragaje ifoto ari mu gihugu cy’ubufaransa ku kibuga ki ndege, tariki ya 5/12/2019, icyo gihe abantu bahise bibaza uburyo umuntu ushakishwa n’ubutabera yaba yidedembya, adafatwa, bamwe batangira kwibaza ukuntu yaba yarageze mu gihugu cy’ubufaranda kandi iyo umuntu akurikiranweho n’inkiko yarabuze urupapuro rwe rwinzira ruhagarikwa.
Tariki ya 7/12/2019 nibwo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye yatangaje ko Dr. Francis Habumugisha yasohotse mu gihugu mu nzira zitemewe kuko ari ku rutonde rw’abatemerewe gusohoka mu gihugu, aho yagize ati:
“Urukiko rwategetse ko Habumugisha afungwa by’agateganyo. ari ku rutonde rw’abinjira n’abasohoka batemerewe gusohoka, yasohotse igihugu anyuze mu nzira za Panya, yarahunze, igihe n’igihe azagezwa imbere y’ubutabera.”
Uyu munsi tariki ya 8/12/2019 nibwo Dr Francis Habumugisha abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yandikiye Johnston Busingye amwibutsa ko atarahamwa n’icyaha avuga ko akiri umwere, aho yagize ati:
“Dear Hon.Minister Busingye Johnston, iyo umuntu ataraburana ngo ahamwe n’icyaha aba akiri umwere ariko nimureba ibyo Twitter ndetse n’ibinyamakuru bimaze ameze 2, hari agatsiko k’abantu boshinze kunshinja ibyaha, ku ntuka, kumparabika bakoresheje ibitangazamakuru kandi ikigenderewe ari ukunkura ku isoko”.
- U Burundi bwatangiye kw’imurira intwaro zikomeye ku mupaka uruhuza n’u Rwanda isaha n’isaha bushobora gutera u Rwanda. Inkuru irambuye
- U Burundi bwatangaje ko budashobora kuzihanganira agasuzuguro k’u Rwanda, ko ahubwo buzafata imyanzuro ikwiye. Inkuru irambuye [Redbluejd.rw]
- Olivier Nduhungirehe yagize icyo atangaza kubitero biheruka kugabwa ku ngabo z’uburundi. Inkuru irambuye
- Igitero cyavugwaga ko u Rwanda rwagabye ku birindiro by’ingabo z’u Burundi hari abakigambye. Inkuru irambuye
- Igisirikare cy’uburundi kiravuga ko ibirindiro byacyo byatewe n’abaturutse mu Rwanda. inkuru irambuye
- Nyuma y’amasasu yumvikanye hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi Ingabo z’uburundi zujuje abakomando muri Komini ya Mabayi na Bukinanyana.
- Ingabire Victoire nyuma yuko yangiwe gusohoka igihugu, ngo ajye gufata igihembo yahawe muri Espagne yatangaje amagambo akomeye. Inkuru irambuye
- Ingabire Victoire nyuma yuko abujijwe kwerekeza mu gihugu cya Espagne yagize ati: birababaje kuba dufite itegeko, ntihagire ushaka kurishyira mu bikorwa, wowe washaka kuryubahiriza ugasanga ugomba ku gufasha kurishyira mu bikorwa ntago yiteguye kurishyira mu bikorwa

Redbluejd.rw irabasezeranya ko izakomeza kubagezaho amakuru umunsi ku munsi dusaba ko mwadukurikira kuri channel yacu ya Redbluejd hamwe na Kayishunge Etienne ukabasha gukurikirana ibiganiro byacu mwakunze na ubumenyamuntu ndetse na Film zacu mwakunze nka Matayo, Buri Mugore, Subu ndetse na Rutambi.
Menya Inkomoko ya Sida utamenye aho yaturutse
Menya ubusobanuro bwinzozi urota
Kurikira ibihugu by’africa bifite Abasore beza ku mugabane w’africa
Umwanditsi: Idrissa Niyontinya