Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rutangaza ko kuva kuwa 27 Mata 2020 rufite mu maboko umusore w’imyaka 23 wo mu karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Murambi ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 9 nyuma yuko uwasambanyijjwe atanze amakuru asaba gufashwa.
Uyu musore akekwaho gusambanya uyu mwana akaba yari umukozi wo mu rugo aho iki cyaha yaba yaragikoze kuwa 26 Mata 2020 nk’uko bivugwa n’inzego z’umutekano.
Mari Michelle Umuhoza, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB avuga ko aya makuru ari ukuri bari gukurikirana uyu musore nyuma yuko atanzwe n’umwana yasambanyije.
Yagize ati “RIB amakuru yayabonye iyahawe n’umwana, ubwo umwana yavugaga ko yasambanijwe n’umukozi wo mu rugo, iperereza rikaba rikirimo gukorwa.”
Akomeza avuga ko ubwo ukekwaho icyaha yafatwaga yahise afungirwa kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB mu murenge wa Macuba ari naho akiri ngo akorerwe dosiye ku cyaha acyekwaho.
Mu Rwanda uhamijwe icyaha cyo gusambaya ku ngufu kandi yabigambiriye ahanwa n’amategeko yashyizweho na Leta:
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe kuwa 27/09/2018 mu ngingo yaryo ya 133 ivuga umuntu wese ashyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana, Umuntu ashyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri we mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana, umuntu ukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyi ngingi ikomeza ivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Ivuga kandi ko iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Izindi nkuru wasoma kuri RedBlue JD: