Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Iteganyagihe mu Rwanda (METEO) cyasohoye icyegeranyo gikubiyemo ingano n’uburyo imvura izagwa mu munis icumi ya mbere ya Gicurasi 2020 kugira ngo abanyarwanda babashe kwitwararika ingamba zo kwirinda Ibiza bitunguranye.
Ibinyujije mu kinyamakuru cyayo k’imihindagurikire y’ikirere numero 12 cyagenewe abahinzi n’aborozi, kuri uyu wa gatandatu tariki 02 Gicurasi 2020 Meteo Rwanda yavuze ko ugereranyije igice cya 3 cya Mata n’igice cya mbere cya Gicurasi 2020 , hateganyijwe ko imvura izagabanuka mu gice cya mbere cya Gicurasi 2020.
Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 90 na 120 iteganyijwe mu ntara y’Amajyaruguru, mu mujyi wa Kigali no mu duce twegereye umujyi wa Kigali, mu turere tumwe na tumwe two mu ntarara y’Iburengerazuba nka Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero ndetse n’utwo mu ntara y’Amajyepfo nka Kamonyi, Muhanga na Ruhango.
Ku rundi ruhande imvura nke iri hagati ya milimetero 40 na 60 iteganyijwe mu ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Kirehe, Gatsibo na Nyagatare. Ibice bindi bisigaye by’igihugu biteganyijwemo imvura iri hagati ya milimeteri 60 na 90.
Muri iyi minsi 10 y’igice cya mbere cya gicursi imvura izaboneka mu matariki 3,4,5,6 na 7 Gicurasi 2020.
Ni mugihe muri iyi raporo ikikigo kivuga ko imvura yaguye mu minsi 10 y’igice cya 3 Mata 2020 kuva tariki 21kugeza 30 ahenshi mu gihugu haguye imvura nyinshi ugereranyije n’isanzwe igwa muri aya matariki mi gihe cy’imyaka myinshi.
Ese mu buhinzi n’ubworozi byifashe bite?
Meteo Rwanda ivuga ko ishingiye ku bipimo bigaragaza ko imvura izakomeza kuboneka mu gice cya mbere cya Gicurasi 2020 (01-10) abahinzi barashishikarizwa gukomeza gukora imirimo y’ubuhinzi ndetse bakomeza kugisha inama abashinzwe ubuhinzi babegereye, barashishikarizwa kandi kujya basura urubuga rwa Meteo Rwanda http://www.meteorwanda.gov.rw cyangwa guhamagara umurongo utishyurwa wa 6080.
Izindi nkuru wasoma kuri RedBlue JD:
- https://redbluejd.rw/hatangajwe-imihanda-nimodoka-bizifashishwa-mu-gutwara-abantu-mu-ntara-zose-zu-rwanda-numujyi-wa-kigali-redbluejd-rw/
- https://redbluejd.rw/covid-19-minisitiri-wubutegetsi-bwigihugu-yasubije-ikibazo-cyabantu-bibaza-niba-gahunda-zubukwe-zemewe/
- https://redbluejd.rw/madagascar-yatangiye-gutanga-impano-yumuti-wa-coronavirus-ku-bihugu-bimwe-byafurika-redbluejd-rw/
- https://redbluejd.rw/rura-yasubije-ikibazo-cyabafatabuguzi-ba-mtn-na-airtel-mu-rwanda-kuri-serivise-bahabwa-redbluejd-rw/
- https://redbluejd.rw/guma-mu-rugo-hatangijwe-uburyo-bwikoranabuhanga-bwo-gutanga-ibyo-kurya-bikorwa-bite-redbluejd-rw/
- https://redbluejd.rw/gakenke-gitifu-wumurenge-afunzwe-akekwaho-ivangura-no-gukurura-amacakubiri-redbluejd-rw/
- https://redbluejd.rw/nyamasheke-umusore-afunzwe-akurikiranyweho-gusambanya-umwana-wimyaka-9-redbluejd-rw/
- https://redbluejd.rw/coronavirus-u-burundi-bushobora-kwisanga-bwapfushije-abaturage-benshi-nkuko-byagendekeye-ubutaliyani-menya-impamvu-redbluejd-rw/
- https://redbluejd.rw/rulindo-umugore-afunzwe-nyuma-yo-gufatanwa-udupfunyika-90-twurumogi-namashashi-800-menya-ibihano-biteganywa-nitegeko-redbluejd-rw/
- https://redbluejd.rw/abanduye-coronavirus-mu-rwanda-bakomeje-kwiyongera-uyu-munsi-habonetse-8-menya-abakize-redbluejd-rw/
- https://redbluejd.rw/sobanukirwa-ibihugu-bifite-ibyogajuru-bya-satelite-byinshi-mu-isanzure-nuburyo-bikora-redbluejd-rw/
- https://redbluejd.rw/abakiriye-ba-mtn-bafite-ideni-rya-mokash-barasaba-gukurirwaho-inyungu-bakomeje-kwishyuzwa-kandi-barahagaritse-imirimo-mtn-ibivugaho-iki-redbluejd-rw/
- https://redbluejd.rw/2020-itangazo-rya-cyamunara-ku-mutungo-utimukanwa-uherereye-mu-karere-ka-ngoma-inkuru-irambuye-redbluejd-rw/
- https://redbluejd.rw/umuti-wa-coronavirus-madagascar-yavumbuye-amerika-yawuteye-inkunga-ya-miliyoni-2-5-zamadorali-redbluejd-rw/
- https://redbluejd.rw/kenya-guma-mu-rugo-yongereweho-iminsi-21abarwayi-ba-coronavirus-bagera-kuri-343-redbluejd-rw/
- https://redbluejd.rw/ese-kuki-abarwaye-coronavirus-mu-rwanda-bongeye-kuzamuka-uyu-munsi-habonetse-abandi-7-redbluejd-rw/
- https://redbluejd.rw/abatuye-mu-cyaro-bifuza-kwambarana-udupfukamunwa-kubera-ubushobozi-buke-umva-icyo-ubuyobozi-buvuga-redbluejd-rw/
- https://redbluejd.rw/abaganga-barenga-250-basanzwemo-icyorezo-cya-coronavirus-redbluejd-rw/
- https://redbluejd.rw/umuyobozi-wa-oms-yabwiye-abatuye-isi-kumenyera-kuba-mu-buzima-bwa-coronavirus-redbluejd-rw/
- https://redbluejd.rw/rutahizamu-wa-rayon-sports-michael-sarpong-yamaze-kwirukanwa-redbluejd-rw/
- https://redbluejd.rw/ubuyobozi-bwikipe-ya-espoire-bwahagaritse-abakinnyi-nabakozi-kubera-coronavirus-redbluejd-rw/
- https://redbluejd.rw/sedate-yanyomoje-ibihuha-bivugwa-muri-rayon-sports-avuga-no-ku-mibereho-yabakinnyi-muri-iyi-minsi-redbluejd-rw/
- https://redbluejd.rw/dore-abakinnyi-11-bibihe-byose-kuri-myugariro-wa-chelsea-antonio-rudiger-banamugoye-ubwo-yahuraga-na-bo-mu-mukino/
- https://redbluejd.rw/rdc-ingabo-za-fardc-zakomye-mu-nkokora-fdlr-zica-abasirikare-22-umuyobozi-wabo-afatwa-mpiri-redbluejd-rw/