Nyuma yuko mu duce dutandukanye tw’igihugu cy’u Rwanda hagiye hagwa imvura itandukanye ikangiza imitungo y’abaturage igahitana n’ubuzima bw’abantu Ikigo c’Igihugu cy’ Iteganyagihe mu Rwanda (METEO Rwanda) cyatangaje ko mu gihe cy’itumba hazagwa imvura isanzwe uretse mu ntara y’Ubrengerazuba hazagwa imvura iri ku kigero cyo hejuru.
Mu itangazo rya buri kwezi ryashyizwe ahagaragara n’Igihugu cy’ Iteganyagihe mu Rwanda cyatangaje ko igipimo cyerekana ko imvura iri hejuru izagwa mu turere tumwe na tumwe tw’intara y’Uburasirazuba aho hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 150 na 450 bitewe n’agace.
Uturere dusigaye tw’u rwanda biteganyijwe ko hazagwa imvura isanzwe yo mu gihe cy’itumba cyane mu gice cy’Amajyaruguru y’Iburasirazuba.
Imvura yo ku kigero cyo hejuru iri hagati ya milimetero 400 na 450 ikaba iteganyijwe mu ntara y’Iburasirazuba no mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru mu natara y’Amajyepfo.
Imvura isanzwe iteganyijwe mu kwezi kwa kane iri hagati ya milimetero 150 na 400.
Umujyi wa Kigali wabonye imvura idasanzwe m gihe cyashize biteganyijwe ko imvura iri hagati ya milimetero 200 na 300.
Intara y’Amajyaruguru n’igice kinini cy’Amajyepfo hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 300 na 400 z’imvura.
Mu itangazo rya METEO Rwanda bavuga ko imvura yaguye kuva muri Mutarama2020 yari ku kigero giciriritse naho iyaguye mbere yaho mu mpera z’umwak wa 2019 yahitanye abantu barenga 80 kikanatanga icyizere ko imvura izagwa izagira umusaruro.
Mu butumwa iki kigo cyatanze cyagize kiti”Imvura iteganijwe muri Mata 2020 izaba nziza ku buhinzi n’ubworozi kandi hazaboneka umusaruro ushimishije”.
Imvura kandi iri hejuru y’isanzwe izagwa mu Burengerazuba izaterwa n’umuyaga w’igice cyidafite aho kibogamiye cya El niño n’ubushyuhe bwo mu nyanja y’u Buhinde
Imvura yaguye muri Werurwe yari isanzwe kandi yuguye mu nce zose z’igihugu cy’u Rwanda.