14.3 C
Kigali

Madagascar yatangiye gutanga impano y’umuti wa Coronavirus ku bihugu bimwe by’Afurika [Redbluejd.rw]

Inkuru wasoma

Perezida wa mbere w’umugore wa Tanzaniya: ibyo tuzi byose kuri Samia Suluhu Hassan

Mama  Samia Suluhu Abaye umuyobozi w’umugore wa mbere uyoboye Tanzania kuva yabaho  ubu kandi yamaze yamaze kwinjira  ku rutonde rugufi rw’abagore bo ku mugabane...

Mama Samia Suluhu  arahiriye  kuyobora Tanzania,nyuma y’urupfu rwa Magufuli

Kuwa gatatu tariki ya 17 werurwe mu masaha y’ijoro nibwo abanyatanzaniya n'isi yose muri rusange batangarijwe inkuru y’incamugongo ko perezida wari uyoboye iki gihugu...

Dr John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania yitabye Imana

Televiziyo ya Leta muri Tanzania "TBC" ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Werurwe 2021 yatangaje ko Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuri...

Idamange Iryamugwiza Yvonne wavuze ko Perezida Kagame yapfuye dore igifungo asabiwe

Mu rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 04 Werurwe 2021, mu rukiko rw'ibanze rwa Gasabo i Kigali, uyu mugore wamenyekanye nyuma yo gutangiza...

Nyuma yuko igihugu cya Madagascar gitangarije isi ko cyakoze umuti uvura icyorezo cya Coronavirus kandi ukomeje kugira akamaro gikomeje gutanga impano yawo ku bihugu bya Afrika aho uyu munsi cyawuhaye Guinée équatoriale.

Madagascar imaze igihe yifashisha umuti wayo karemano (gakondo) ukomoka mu bimera mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus dore ko nta muntu n’umwe urahitanwa nayo muri iki gihugu.

Kuri uyu wa gatanu tariki 01 Gicurasi intumwa Perezida wa Guinée équatoriale yohereje intumwa ye idasanzwe muri iki gihugu gufata uyu muti ngo bawifashishe mu guhangana na Coronavirus.

Perezida wa Madagascar abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko intumwa ya Guinée équatoriale, Mitoha Ondo akaba na Minisitiri w’Ubuzima wungirije muri iki gihugu yahageze amahoro aje gutwara umuti wiswe ‘COVID-Organics’ uvura Coronavirus.

Yagize ati “Madagascar yiteguye gufasha ibihugu byose by’inshuti guhashya Coronavirus.”

Madagascar ikaba yahaye Guinée équatoriale udupaki 11,500 tw’uyu muti, udupaki 10,000 tugizwe n’inkingo n’utundi 1500 turimo umuti wo kuvura.

Uyu muti watanzwe na Madagascar nta mafaranga Guinée équatoriale yawutanzeho kuko ari impano nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Madagascar, Tianarivelo Razafimahefa.

Yagize ati “Iyi ni impano Perezida n’abaturage ba Madagascar bageneye abaturage ba Guinée équatoriale. Ntabwo twakwibagirwa gufasha ibindi bihugu cyane cyane ibyo muri Afurika.”

Ikindi gikubiye muri uku guhana impano hagati y’ibihugu byombi ni ugutsura umubano ndetse no gushyigikirana.

Uyu muti Madgascar yakoze kandi Leta Zunze Ubumwe Z’amerika iheruka kuwutera inkunga y’amadorali y’Amerika miliyoni 2.5 mu kubafasha kuwutunganya neza.

Uyu muti ntumara igihe kinini kuko utanga ibisubizo mu minsi irindwi.

Nubwo uyu muti uvugwa cyane n’abantu batandukanye ko uvura Coronavirus ntabwo uremezwa ku rwego mpuzamahanga ko uvura icyorezo cya Coronavirus.

Igihugu cya Madagascar kimaze kugira abantu banduye Coronavirus 132, abakize 98 mu gihe nta n’ume urahitanwa nacyo.

Izindi nkuru wasoma kuri RedBlue JD:

RURA yasubije ikibazo cy’abafatabuguzi ba MTN na Airtel  mu Rwanda kuri serivise bahabwa [Redbluejd.rw]

Guma Mu Rugo: Hatangijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gutanga ibyo kurya, bikorwa bite? [Redbluejd.rw]

Gakenke: Gitifu w’umurenge afunzwe akekwaho ivangura no gukurura amacakubiri [Redbluejd.rw]

Nyamasheke: Umusore afunzwe akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 9 [Redbluejd.rw]

Coronavirus :U Burundi bushobora kwisanga bwapfushije abaturage benshi nkuko byagendekeye Ubutaliyani, menya impamvu [Redbluejd.rw]

 

Rulindo: Umugore afunzwe nyuma yo gufatanwa udupfunyika 90 tw’urumogi n’amasashe 800, menya ibihano biteganywa n’itegeko [Redbluejd.rw]

Umuti wa Coronavirus Madagascar yavumbuye Amerika yawuteye inkunga ya miliyoni 2.5 z’Amadorali y’Amerika [Redbluejd.rw]

Umuti wa Coronavirus Madagascar yavumbuye Amerika yawuteye inkunga ya miliyoni 2.5 z’Amadorali y’Amerika [Redbluejd.rw]

Kenya: Guma mu rugo yongereweho iminsi 21,abarwayi ba Coronavirus bagera kuri 343 [Redbluejd.rw]

 

- Advertisement -

Izindi Nkuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza-

Amakuru aheruka

Perezida wa mbere w’umugore wa Tanzaniya: ibyo tuzi byose kuri Samia Suluhu Hassan

Mama  Samia Suluhu Abaye umuyobozi w’umugore wa mbere uyoboye Tanzania kuva yabaho  ubu kandi yamaze yamaze kwinjira  ku rutonde rugufi rw’abagore bo ku mugabane...

Mama Samia Suluhu  arahiriye  kuyobora Tanzania,nyuma y’urupfu rwa Magufuli

Kuwa gatatu tariki ya 17 werurwe mu masaha y’ijoro nibwo abanyatanzaniya n'isi yose muri rusange batangarijwe inkuru y’incamugongo ko perezida wari uyoboye iki gihugu...

Dr John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania yitabye Imana

Televiziyo ya Leta muri Tanzania "TBC" ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Werurwe 2021 yatangaje ko Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuri...

Idamange Iryamugwiza Yvonne wavuze ko Perezida Kagame yapfuye dore igifungo asabiwe

Mu rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 04 Werurwe 2021, mu rukiko rw'ibanze rwa Gasabo i Kigali, uyu mugore wamenyekanye nyuma yo gutangiza...

Umupadiri wari ukurikiranyweho gusambanya abana yigishaga yapfiriye muri gereza

Umupadiri wo mu idini gatorika  wari umaze igiye yarakatiwe n’inkiko ndetse agafungwa azira ibyaha byo gusambanya kungufu abana bato yasomeraga missa ,  yapfiriye muri ...