23 C
Kigali

Leta y’Amerika izacyura  abaturage bayo baba muri  Tanzaniya bitarenze kuwa kabiri [Redbluejd.rw]

Inkuru wasoma

Idamange Iryamugwiza Yvonne wavuze ko Perezida Kagame yapfuye dore igifungo asabiwe

Mu rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 04 Werurwe 2021, mu rukiko rw'ibanze rwa Gasabo i Kigali, uyu mugore wamenyekanye nyuma yo gutangiza...

Umupadiri wari ukurikiranyweho gusambanya abana yigishaga yapfiriye muri gereza

Umupadiri wo mu idini gatorika  wari umaze igiye yarakatiwe n’inkiko ndetse agafungwa azira ibyaha byo gusambanya kungufu abana bato yasomeraga missa ,  yapfiriye muri ...

Umurambo wa Padiri Ubald wagejejwe mu Rwanda wakirizwa indirimbo imurata yakorewe

Padiri Ubald Rugirangoga uherutse kwitaba Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azize Covid-19 mu kwezi gushize, yakorewe indirimbo yiswe ‘Rugirangoga Acyuye Imihigo’, igaruka...

Menya ibihugu bya mbere bifite umubare munini w’abanduye Covid 19 n’impamvu nyamukuru zabiteye  [Redbluejd.rw]

Nyuma yuko  isi ikomeje kugarizwa n'icyoreza cya covid-19 Uyu munsi muri Sobanukirwa na Redbluejd twagerageje kubashakira ututonde rw'ibihugu bifite umubare munini w'abanduye Covid-19 n'impamvu...

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko ku mikoranire na Guverinoma ya Tanzaniya bari gutegura indege yo gucyura abanyamerika bari muri iki gihugu mu rwego rwo kubarinda Covid-19 yugarije isi yose.

Iyi gahunda ikaba izashyirwa mu bikorwa kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mata 2020 aho abaturage ba Amerika byemewe n’amategeko bazavanwa I Dar es Salaam berekeje muri Amerika.

Ushinzwe gutanga amakuru muri Ambasade y’Amerika Brinille Ellis akaba yabwiye The Citizen dukesha iyi nkuru ko iyi ari ingamba Leta ya Amerika yafashe yo kuvana abaturage bayo mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo kumenya umutekano w’ubuzima bw’abaturage bayo.

Yagize ati: “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga nta cyo ishyira imbere kuruta umutekano w’ubuzima bw’abaturage b’Amerika bari mu mahanga. Turahaguruka kugira ngo buri munsi duhangane n’ibibazo byose byaterwa n’icyorezo cya Covid-19 kiri ku isi hose.”

Brinille yavuze ko kuva iyi gahunda yatangira Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga   kugeza ubu imaze gucyura Abanyamerika barenga 64,000 baturutse mu bihugu birenga 100.

 

Ati: “Turi gukurikiranira hafi uko ibintu bimeze kandi turafatanya na Guverinoma ya Tanzaniya gutegura gahunda yo gucyura abaturage b’Amerika baba muri Tanzaniya.”

Brinille Ellis kandi yahamagariye Abanyamerika bose bari mu mahanga kwiyandikisha binyuze muri gahunda ya “Smart Traveller Enrolment Programme” iboneka ku rubuga rwa ambasade y’Amerika igamije kwakira amakuru y’abagomba gutaha

Ni mu gihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yari yahamagariye abaturage bayo kwimuka mu gihe cyashize ariko Tanzaniya ikabangira kuko yari yamaze guhagarika ingendo  mpuzamahanga zose mu rwego rwo gukumira icyorezo.

Kuva icyorezo cya Coronaviru cyagera mu gihugu cya Tanzaniya abamaze kucyandura ni 170 ikaba imaze guhitana abantu 7 naho abayikize ni 11.

Imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ritangaza ko Amerika kugeza ubu iri kumwanya wa mbere ku isi  mu kugira umubare munini w’abanduye icyorezo cya Coronavirus n’abahitanywe nacyo aho  abagera ku 755,162 bamaze kuyandura ikaba imaze guhitana abagera kuri 40,109 mu gihe abayikize ari 68,822.

Izindi nkuru wasoma kuri RedBlue JD:

Nigeria: Umuyobozi w’Ibiro bikuru bya Perezida byemejwe ko yapfuye azize Coronavirus [Redbluejd.rw]

Amerika: Abaturage babarirwa mu magana bakoze imyigaragambyo bamagana gahunda ya Guma mu Rugo [Redbluejd.rw]

Umubyeyi yisanze yaranduje abana be 17 icyorezo cya Coronavirus [Redbluejd.rw]

Guma mu Rugo: Menya icyo wakora kugira ngo wirinde umubyibuho ukabije [Redbluejd.rw]

Inama Idasanzwe y’Abaminisitiri yateranye yongereye iminsi yo kuguma mu rugo , menya impamvu n’indi myanzuro [Redbluejd.rw]

Social Mula yitabaje RIB ngo ikurikirane abantu bamaze iminsi bamuharabika [ Redbuejd.rw]

Perezida wa Tanzania yatangije amasengesho y’iminsi itatu yo gutsinda Coronavirus [Redbluejd.rw]

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Espoir bwahagaritse abakinnyi n’abakozi kubera Coronavirus [Redbluejd.rw]

Ruhango: Uwacistse ku icumu rya Jenoside Yakorewe Abatutsi yongeye kurandurirwa imyaka [Redbluejd.rw]

 

- Advertisement -

Izindi Nkuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza-

Amakuru aheruka

Idamange Iryamugwiza Yvonne wavuze ko Perezida Kagame yapfuye dore igifungo asabiwe

Mu rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 04 Werurwe 2021, mu rukiko rw'ibanze rwa Gasabo i Kigali, uyu mugore wamenyekanye nyuma yo gutangiza...

Umupadiri wari ukurikiranyweho gusambanya abana yigishaga yapfiriye muri gereza

Umupadiri wo mu idini gatorika  wari umaze igiye yarakatiwe n’inkiko ndetse agafungwa azira ibyaha byo gusambanya kungufu abana bato yasomeraga missa ,  yapfiriye muri ...

Umurambo wa Padiri Ubald wagejejwe mu Rwanda wakirizwa indirimbo imurata yakorewe

Padiri Ubald Rugirangoga uherutse kwitaba Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azize Covid-19 mu kwezi gushize, yakorewe indirimbo yiswe ‘Rugirangoga Acyuye Imihigo’, igaruka...

Menya ibihugu bya mbere bifite umubare munini w’abanduye Covid 19 n’impamvu nyamukuru zabiteye  [Redbluejd.rw]

Nyuma yuko  isi ikomeje kugarizwa n'icyoreza cya covid-19 Uyu munsi muri Sobanukirwa na Redbluejd twagerageje kubashakira ututonde rw'ibihugu bifite umubare munini w'abanduye Covid-19 n'impamvu...

Minisitiri w’Ingabo w’Ubwongereza yashimangiye  ko Ubushinwa hari ibibazo bugomba gusubiza kuri Coronavirus [Redbluejd.rw]

Ubushinwa nyuma yuko buhakanye ko butakoze icyorezo cya Coronavirus ku kirego cyari cyazamuwe na Amerika Ubwongereza nabwo bwagaragaje ko hari ibindi bisobnuro iki gihugu...