Leta irashaka gusubizaho igihano cy’urupfu kubatinganyi. inkuru irambuye [Redbluejd.rw]

muriyi minsi usanga isi yose ihangayikoshijwe nubutinganyi haba mu rubyiruko ndetse nabantu bakuze usanga ubutinganyi bwarabaye nka viru, abantu bamwe babihuza nibyanditse muri Bibiriya bavuga ko byaba ari iherezo ry’isi, bimwe mu bihugu bimwe na bimwe usanga bishyigikiye ubutinganyi nka America nibindi bihugu by’iburayi ariko hari nibindi bihugu bitemera ubutinganyi binafite amategeko ahanira ubutinganyi aha twavuga nk’ibihugu by’abarabu, ndetse hari ibindi bihugu bidashyigikiye ubutinganyi ariko bitagira amategeko ahana ubutinganyi.

Mu Rwanda ntago turagira umubare munini wabatinganyi ariko urahari bamwe bakanabyemera urugero n’umusore uririmba indirimbo zihimbaza Imana  witwa Albert Nabonibo uherutse gutangaza ko ari umutinganyi bikarangira yirukanwe ku kazi.

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gosper) aherutse gutangaza ko ari umutinganyi nyuma yiminsi yirukanwa ku kazi

abandi basanzwe bazwiho ubutinganyi ni Eric Semuhungu uheruka gukorana ubukwe n’umunyamerica ariko umugabo we cyangwa umugore akaba yaritabye Imana, uwundi nuwitwa Djihad urebye mu Rwanda nibo bemera ko ari abatinganyi ariko hari undi mubare mwinshi wabatinganyi utabivuga binavugwa ko hari abagabo cyangwa abagore bafite ingo ndetse n’abana ariko usanga ari abatinganyi ariko abo bashakanye batabizi.

iyi ninteguza yubukwe bwa Eric Semuhungu ndetse na nyakwigendera Ryan

Mu gihugu cya Uganda uyu munsi nibwo Minisitiri Simon Lucodo ushinzwe imyitwarire n’ubunyangamugayo yatangaje ko nyuma y’imyaka 5 Uganda ishobora gusubizaho igihano cy’urupfu kubatinganyi yavuze ko ubutinganyi atari kamere yabagande ko aribintu bigishijwe mu mashuri  ndetse ko ababikora baba bakwirakwiza ibintu bitaribyo yagize ati

 

Itegeko rijyanye n’igihano cy’urupfu ryacu kuri ubu rifite aho rigarukira. ribifata nk’icyaha. turashaka ko risobanura neza ko buri muntu wese unakora ibijyanye no kwamamaza no gushyira mu butinganyi nawe agomba guhanwa . abakora ibikorwa bikaze bazajya bahanishwa igihano cy’urupfu.

mu mwaka wa 2014 nibwo Perezida Museveni yameye umushinga waruzwi kwizina rya Ica abatinganyi murwego rwo gukaza icyaha cy’ubutinganyi gusa ntibyatinze kubera ko urukiko rwitegeko nshinga rwaburijemo iryo tegeko ruvuga ko umubare w’abadepite bemeje uwo mushinga umubare wabo utarugeze kusabwa bemeza ko binyuranyije n’itegeko

Gusa nubwo ibyo byabaye Minisiriri Lucodo yatangaje ko uwo mushinga w’itegeko uzagezwa mu nteko ishingamategeko bitarenze iminsi 14 dore ko ushyigikiwe na Perezida Museven nabamwe mu badepite kandi Depite Lucodo yatangaje ko afite ikizere cyuko azabona abadepite bamushyigikira kubera ko bamaze igihe bakora ubukangurambaga mu badepite kandi bamwe ngo barawushyigikiye.

Redbluejd.rw iragusaba kuyikurikirana kuri channel yacu ya Redblue JD maze ubashe gukurikirana ibiganiro byacu mwakunze nkaSobanukirwa hamwe na Ismael Mwanafunzi ndetse unarebe Film zacu mwakunze nka Matayo, Subu, Buri Mugore ndetse na Rutambi.

Matayo High School

Subu

Buri Mugore

Rutambi

Umwanditsi: Idrissa Niyontinya