Abaturage 65 basengera mu idini ry’abadiventisiti bakijijwe bafashwe basenga rwihishwa mu rugo rw’umuturage kuri uyu wa gatandtu tariki 04 Mata 2020 mu karere ka Karongi, umurenge wa Rubengera, akagali ka Kibirizi, umudugudu wa Kabeza.
Aba baturage kuri ubu bajyanywe mu kigo ngororamuco kuganirizwa nyuma yo kurenga ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima yo kurwanya ikwirakwizwa rya Coronaviru bagateranira mu rugo rw’uwitwa Mukamwiza Elina w’imyaka 79.
Amakuru y’ifatwa n’ijyanwa ry’aba baturage yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine aho yabwiye Rwandanews24 dukesha iyi nkuru ko bajanywe kugororwa nyuma yo kuganirizwa n’inzego z’umurenge ariko bakinangira ku makosa bakoze hakitabazwa urwego rw’akarere.
Yagize ati “Aba baturage nabo ubwabo bazi ko barenze ku mabwiriza kuko barigishijwe, gusa no mu busanzwe bakaba basanzwe basuzugura gahunda za Leta, bo bavuga ko bagomba guterana ku munsi w’isabato nkuko bibiriya ibivuga, aba baturage babanje kwanga gusohoka muri iyo nzu ubwo ubuyobozi bw’umurenge bwabageragaho ndetse n’inzego z’umutekano zikorera mu murenge, bakanga gusohoka bavuga ko basoza amateraniro yabo ahasaga saa kumi n’ebyiri isabato irangiye kuko bagomba kuyubahiriza.”
Yongeyeho ko ubwo akarere kahageraga bakomeje kwinangira bikaba ngombwa ko bajyanwa mu kigo ngororamuco.
Ati “Abo baturage nyuma yuko abayobozi b’akarere bahageze nabwo bakomeje kwinangira umutima, bisaba ko dukoresha igitsure kuko bari banze guterana, nyuma yo kubafata twasanze ko ari ngombwa gukomeza ku bigisha, tukabahugura bakaba bajyanwe mu kigo ngororamuco kugira bakomeze gukangurirwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus”.
Mukarutesi Vestine yasabye abaturage b’Akarere ka Karongi gukomeza gukurikiza gahunda za Leta zigamije ubwirinzi bw’icyorezo cya Coronavirus nko gukaraba amazi meza n’isabune, kwirinda kuva mu rugo nkuko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yabigennye no gutanga amakuru ku muntu arenze ku mabwiriza.
Abaturage 65 bafashwe basenga biganjemo abasaza, abakecuru abagabo n’abagore n’urubyiruko bapimwe ko nta Coronavirus bafite babona kujyanwa kuri Transit Center ya Tongati mu murenge wa Gishari.
Izindi nkuru wasoma kuri Redblue JD:
2020: Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana kuri iki Cyumweru
Habonetse abandi barwayi 5 ba Coronavirus mu Rwanda umubare ukomeza kwiyongera [Redbluejd.rw]