23.9 C
Kigali

Kamonyi: Umusore yasanzwe yimanitse mu giti yapfuye [Redbluejd.rw]

Inkuru wasoma

Idamange Iryamugwiza Yvonne wavuze ko Perezida Kagame yapfuye dore igifungo asabiwe

Mu rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 04 Werurwe 2021, mu rukiko rw'ibanze rwa Gasabo i Kigali, uyu mugore wamenyekanye nyuma yo gutangiza...

Umupadiri wari ukurikiranyweho gusambanya abana yigishaga yapfiriye muri gereza

Umupadiri wo mu idini gatorika  wari umaze igiye yarakatiwe n’inkiko ndetse agafungwa azira ibyaha byo gusambanya kungufu abana bato yasomeraga missa ,  yapfiriye muri ...

Umurambo wa Padiri Ubald wagejejwe mu Rwanda wakirizwa indirimbo imurata yakorewe

Padiri Ubald Rugirangoga uherutse kwitaba Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azize Covid-19 mu kwezi gushize, yakorewe indirimbo yiswe ‘Rugirangoga Acyuye Imihigo’, igaruka...

Menya ibihugu bya mbere bifite umubare munini w’abanduye Covid 19 n’impamvu nyamukuru zabiteye  [Redbluejd.rw]

Nyuma yuko  isi ikomeje kugarizwa n'icyoreza cya covid-19 Uyu munsi muri Sobanukirwa na Redbluejd twagerageje kubashakira ututonde rw'ibihugu bifite umubare munini w'abanduye Covid-19 n'impamvu...

Mu karere ka Kamonyi ku munsi wa mbere umusore w’imyaka 18 yasanzwe yimanitse mu giti aho bikekwa ko ari ukwiyahura yatewe n’amakimbirane yagiranye n’uwo yari afitiye ideni.

Uyu musore yitwa Hakizimana Jean Dieu  w’imyaka 18 yasanzwe mu bushoroshorishori  bw’igiti ari mu mugozi  bikekwa ko yiyahuye mu buryo budasobanutse .

Ikinyamakuru Umuseke  dukesha aya makuru kivuga ko intandaro y’urupfu no kwimanika k’uyu musore ari amakimbirane yari yagiranye n’umugore wamwishyuzaga ideni yari amufitiye agashaka kumukubita akabuzwa n’abaje batabara bagahosha iyo mirwano.

Abaturage bari aho mu gasanteri babwiye iki kinyamakuru ko uyu musore yatahanye umujinya udasanzwe nyuma yuko abujijwe gukubita uyu mugore yari amwishyuje bagakeka ko ari yo ntandaro yo kwiyahura kwe.

Uyu musore akaba yabanaga na Sekuru na nyirakuru bemeje ko yatashye agashyira imyenda ye mu gikapo ariko akanga kubabwira aho agiye akaza gusangwa mu mugiti hejuru  kiri mu isambu y’iwabo amanitse mu mugozi ku munsi wakurikiyeho.

Aya makuru kandi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Jean Damascène Mudahemuka  ko ari ukuri.

 

Yagize ati: “Uriya mwana yarerwaga kwa Nyirakuru. Abaturage batubwiye ko uriya muhungu yashatse gukubita umugore abereyemo amafaranga abantu baramumukiza hanyuma undi atahana uburakari bukeye ku wa Mbere abaturage bamusanga yimanitse.”

Hari bamwe bakeka ko bifite aho bihuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside gusa uyu muyobozi yavuze ko atari byo ndetse asaba abaturage  kumva ko ubuzima ari ubw’agaciro, ko ikibazo cyose umuntu yagira u Rwanda rwakibonera ibisubizo, ariko ntihagire uwiyahura.

Leta y’u Rwanda ikaba ikangurira abaturage kwitabaza inzego z’umutekano igihe cyose hari abagiranye amakimbirane aho gufata imyanzuro ishyira ubuzima bwabo mu kaga cyangwa ihitana ubuzima bwabo.

- Advertisement -

Izindi Nkuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza-

Amakuru aheruka

Idamange Iryamugwiza Yvonne wavuze ko Perezida Kagame yapfuye dore igifungo asabiwe

Mu rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 04 Werurwe 2021, mu rukiko rw'ibanze rwa Gasabo i Kigali, uyu mugore wamenyekanye nyuma yo gutangiza...

Umupadiri wari ukurikiranyweho gusambanya abana yigishaga yapfiriye muri gereza

Umupadiri wo mu idini gatorika  wari umaze igiye yarakatiwe n’inkiko ndetse agafungwa azira ibyaha byo gusambanya kungufu abana bato yasomeraga missa ,  yapfiriye muri ...

Umurambo wa Padiri Ubald wagejejwe mu Rwanda wakirizwa indirimbo imurata yakorewe

Padiri Ubald Rugirangoga uherutse kwitaba Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azize Covid-19 mu kwezi gushize, yakorewe indirimbo yiswe ‘Rugirangoga Acyuye Imihigo’, igaruka...

Menya ibihugu bya mbere bifite umubare munini w’abanduye Covid 19 n’impamvu nyamukuru zabiteye  [Redbluejd.rw]

Nyuma yuko  isi ikomeje kugarizwa n'icyoreza cya covid-19 Uyu munsi muri Sobanukirwa na Redbluejd twagerageje kubashakira ututonde rw'ibihugu bifite umubare munini w'abanduye Covid-19 n'impamvu...

Minisitiri w’Ingabo w’Ubwongereza yashimangiye  ko Ubushinwa hari ibibazo bugomba gusubiza kuri Coronavirus [Redbluejd.rw]

Ubushinwa nyuma yuko buhakanye ko butakoze icyorezo cya Coronavirus ku kirego cyari cyazamuwe na Amerika Ubwongereza nabwo bwagaragaje ko hari ibindi bisobnuro iki gihugu...