20 C
Kigali

Ingabire Victoire nyuma yuko yangiwe gusohoka igihugu, ngo ajye gufata igihembo yahawe muri Espagne yatangaje amagambo akomeye. Inkuru irambuye [RedBluejd.rw]

Inkuru wasoma

Menya ibihugu bya mbere bifite umubare munini w’abanduye Covid 19 n’impamvu nyamukuru zabiteye  [Redbluejd.rw]

Nyuma yuko  isi ikomeje kugarizwa n'icyoreza cya covid-19 Uyu munsi muri Sobanukirwa na Redbluejd twagerageje kubashakira ututonde rw'ibihugu bifite umubare munini w'abanduye Covid-19 n'impamvu...

Minisitiri w’Ingabo w’Ubwongereza yashimangiye  ko Ubushinwa hari ibibazo bugomba gusubiza kuri Coronavirus [Redbluejd.rw]

Ubushinwa nyuma yuko buhakanye ko butakoze icyorezo cya Coronavirus ku kirego cyari cyazamuwe na Amerika Ubwongereza nabwo bwagaragaje ko hari ibindi bisobnuro iki gihugu...

Rwamagana: Umusore afunzwe akurikiranweho kwica umwana akamwotsamo Brochette [Redbluejd.rw]

Urwego rw’Ubushinzacyaha mu Rwanda RIB ruvuga ko rwataye muri yombi Hakizimana Karenzi Emmanuel w’imyaka 27 wo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Nyakariro...

Meteo Rwanda yatangaje uko imvura izagwa mu minsi 10 iri imbere, menya uko ugomba kwitwara [Redbluejd.rw]

Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Iteganyagihe mu Rwanda (METEO) cyasohoye icyegeranyo gikubiyemo ingano n’uburyo imvura  izagwa mu munis icumi ya mbere ya Gicurasi 2020 kugira ngo...

Ku munsi w’ejo nibwo twabagejejeho inkuru yavugaga ukuntu Madame ingabire Victoire Umuhoza yavugaga ko yangiwe kuba yajya gufata igihembo yari yaragenewe mu gihugu cya Espagne, we akavuga ko abibonamo akarengane. Ingabire Victoire nyuma yuko abujijwe kwerekeza mu gihugu cya Espagne yagize ati: birababaje kuba dufite itegeko, ntihagire ushaka kurishyira mu bikorwa, wowe washaka kuryubahiriza ugasanga ugomba ku gufasha kurishyira mu bikorwa ntago yiteguye kurishyira mu bikorwa. Inkuru irambuye

Ingabire Victoire uheruka guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yari asanzwe ari umuyobozi w’ishyaka rya FDU Inkingi gusa mu minsi ishize yaje kwegura kuri iyo mirimo avuga ko yasanze FDU Inkingi itagifite intumbero ijyanye n’igihe u Rwanda rugezemo, ndetse avuga ko kubera ko rikorera hanze ridashobora kubahiriza amahame y’amashyaka akorera mu Rwanda.

Icyo gihe yahise ashinga irindi ryaka ryitwa DALFA Umurinzi avuga ko riharanira iterambere n’ubwisanzure kuri bose.

Mu ijoro rya cyeye nibwo mu gihugu cya Espagne hatangagwa ibyo bihembo byari byatumiwemo Ingabire Victoire, gusa ntiyabashije kubyitabira kubera ko ubwo yahabwaga imbabazi umwaka ushize, mu ngingo ya kabiri y’itegeko rigena imbabazi yahawe ivuga ko uwahawe imbabazi adashobora gusohoka mu gihugu nta burenganzira ahawe na minisitiri w’ubutabera.

Nkuko twabibagejejeho mu nkuru zacu zatambutse ingabire akaba atangaje ko uburenganzira yabusabye inshuro zigera kuri ebyiri ariko ntasubizwe.

Gusa ibyo nubwo byabaye ntago byabujije ko icyo gihembo gitangwa kikaba cyashyikirijwe abana ba Ingabire Victoire bakaba aribo bacyakiriye

Abana ba Ingabire Victoire nibo bakiriye igihembo cya Maman wabo [RedBlue JD]
mu ijambo Ingabire yatangarije abari bitabiriye uwo muhango hakoreshejwe uburyo bw’amashushu uagize ati:

“Kuba ntabasha gusohoka mu gihugu ngo nze gufata icyo gihembo birasobanura ibyo mvuga, nyamara amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu yemerera umuntu wese kujya aho ashaka ku isi, ingingo ya 16 y’itegeko ry’u Rwanda nayo ivuga ko umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kuva mu gihugu cye no kukigarukamo”

Naho mu kiganiro yagiranye na BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko nta bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo mu Rwanda, avuga ko butubahirizwa, ndetse avuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi aribo bishyura igiciro cyabyo aho yagize ati:

“Dufite abatavuga rumwe n’ubutegetsi baburiwe irengero, abishwe n’abari muri gereza, amahame ya demokarasi ntiyubahirizwa, kandi twemera ko iterambere rirambye ry’u rwanda ridashoboka nta demokarasi no kubaha uburenganzira bwa muntu”

Muri raporo y’ibipimo by’imiyoborere yitwa Governance scorecardyo mu mwaka wa 2018, ivuga ko igipimo cyo kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu gihugu kiri kuri 87,61%.

Izindi Nkuru wasoma Kuri RedBlue JD

Redbluejd.rw irabasezeranya ko izakomeza kubagezaho amakuru umunsi ku munsi dusaba ko mwadukurikira kuri channel yacu ya Redbluejd hamwe na Kayishunge Etienne ukabasha gukurikirana ibiganiro byacu mwakunze na ubumenyamuntu ndetse na Film zacu mwakunze nka Matayo, Buri Mugore, Subu ndetse na Rutambi.

Muzehe Kevin

Matayo High School

Rutambi

Subu

Menya Inkomoko ya Sida utamenye aho yaturutse

Menya ubusobanuro bwinzozi urota

Kurikira ibihugu by’africa bifite Abasore beza ku mugabane w’africa

Ubusobanuro bw’amazina Part 6

Umwanditsi: Idrissa Niyontinya

- Advertisement -

Izindi Nkuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza-

Amakuru aheruka

Menya ibihugu bya mbere bifite umubare munini w’abanduye Covid 19 n’impamvu nyamukuru zabiteye  [Redbluejd.rw]

Nyuma yuko  isi ikomeje kugarizwa n'icyoreza cya covid-19 Uyu munsi muri Sobanukirwa na Redbluejd twagerageje kubashakira ututonde rw'ibihugu bifite umubare munini w'abanduye Covid-19 n'impamvu...

Minisitiri w’Ingabo w’Ubwongereza yashimangiye  ko Ubushinwa hari ibibazo bugomba gusubiza kuri Coronavirus [Redbluejd.rw]

Ubushinwa nyuma yuko buhakanye ko butakoze icyorezo cya Coronavirus ku kirego cyari cyazamuwe na Amerika Ubwongereza nabwo bwagaragaje ko hari ibindi bisobnuro iki gihugu...

Rwamagana: Umusore afunzwe akurikiranweho kwica umwana akamwotsamo Brochette [Redbluejd.rw]

Urwego rw’Ubushinzacyaha mu Rwanda RIB ruvuga ko rwataye muri yombi Hakizimana Karenzi Emmanuel w’imyaka 27 wo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Nyakariro...

Meteo Rwanda yatangaje uko imvura izagwa mu minsi 10 iri imbere, menya uko ugomba kwitwara [Redbluejd.rw]

Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Iteganyagihe mu Rwanda (METEO) cyasohoye icyegeranyo gikubiyemo ingano n’uburyo imvura  izagwa mu munis icumi ya mbere ya Gicurasi 2020 kugira ngo...

Hatangajwe imihanda  n’imodoka bizifashishwa mu gutwara abantu mu ntara zose z’u Rwanda n’umujyi wa Kigali [Redbluejd.rw]

Inama Idasanzwe y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Paul Kagame yabaye ku wa kane tariki 30 Mata 2020 igamije kwiga ku ngamb zo kurwanya Coronavirus...