20 C
Kigali

Ingabire Victoire nyuma yuko abujijwe kwerekeza mu gihugu cya Espagne yagize ati: birababaje kuba dufite itegeko, ntihagire ushaka kurishyira mu bikorwa, wowe washaka kuryubahiriza ugasanga ugomba ku gufasha kurishyira mu bikorwa ntago yiteguye kurishyira mu bikorwa. Inkuru irambuye [Redbluejd.rw]

Inkuru wasoma

Menya ibihugu bya mbere bifite umubare munini w’abanduye Covid 19 n’impamvu nyamukuru zabiteye  [Redbluejd.rw]

Nyuma yuko  isi ikomeje kugarizwa n'icyoreza cya covid-19 Uyu munsi muri Sobanukirwa na Redbluejd twagerageje kubashakira ututonde rw'ibihugu bifite umubare munini w'abanduye Covid-19 n'impamvu...

Minisitiri w’Ingabo w’Ubwongereza yashimangiye  ko Ubushinwa hari ibibazo bugomba gusubiza kuri Coronavirus [Redbluejd.rw]

Ubushinwa nyuma yuko buhakanye ko butakoze icyorezo cya Coronavirus ku kirego cyari cyazamuwe na Amerika Ubwongereza nabwo bwagaragaje ko hari ibindi bisobnuro iki gihugu...

Rwamagana: Umusore afunzwe akurikiranweho kwica umwana akamwotsamo Brochette [Redbluejd.rw]

Urwego rw’Ubushinzacyaha mu Rwanda RIB ruvuga ko rwataye muri yombi Hakizimana Karenzi Emmanuel w’imyaka 27 wo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Nyakariro...

Meteo Rwanda yatangaje uko imvura izagwa mu minsi 10 iri imbere, menya uko ugomba kwitwara [Redbluejd.rw]

Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Iteganyagihe mu Rwanda (METEO) cyasohoye icyegeranyo gikubiyemo ingano n’uburyo imvura  izagwa mu munis icumi ya mbere ya Gicurasi 2020 kugira ngo...

Uyu munsi tariki ya 5/12/2019 mu gihugu cya Espagne hari hateganyijwe gutangirwa igihembo ku munyarwandakazi utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda Madame Ingabire Victoire, icyo gihembo cyari cyateguwe n’ishyirahamwe riharanira uburenganzi bw’amuntu.

Gusa Ingabire Victoire wahoze ari umuyobozi w’ishyaka rya FDU- Inkingi akaza kwegura muri iryo shyaka agahita ashinga irindi rishya yise DALFA Umurinzi avuga ko riharanira iterambere n’ubwisanzure kuri bose.

Mu kiganiro amaze kugirana n’ijwi ry’America Victoire yatangaje ko nubwo yari yatumiwe mu gihugu cya Espagne atabashije kujyayo kubera ko iteka rya Perezida wa Repubulika rimufungura rivuga ko atemerewe gusohoka mu gihugu nta burenganzira afite bwatanzwe na minisitiri w’ubutabera, gusa we akavuga ko yanditse asaba icyo uburenganzira ntasubizwe ndetse ko bimaze kuba inshuro ebyiri, kurikira ikiganiro yagiranya na Radion ijwi ry’America.

Ingabire yatangiye avuga ati:

Nibyo koko bari bantumiye, bamenyesheje ko natsindiye icyo gikombe bampa n’ubutumire bwo kujya kugifata, nkuko mu bizi iteka rya Perezida wa Repubulika rimfungura, rivuga ko ntemerewe gusohoka igihugu ntaburenganzira mfite nahawe na minisitiri w’ubutabera, nandikiye minisitiri w’ubutabera musaba ko nasohoka mugihe k’iminsi itanu mu gihugu, nagombaga kuba nari kugenda ku itariki ya 4 nkagaruka kuya 8 uku kwezi, ariko ntagisubizo bigeze bampa

Ese na nubu uracyategereje?

Igikombe kiratangwa uyu munsi, nabonye batansubije mbonako ari uburyo bwo kwangira umuntu  atagusubije, nabifashe nkaho banyangiye kubera ko iyo baza kunyemerera bari kundeka nkaba nagiye.

Kuki batagusubiza waba uzi impamvu cyangwa se uyikeka?

Biragoye kuba wasubiriza umuntu ntavuganye nawe ngo menye impamvu, kubera ko umuntu aramutse akwandikiye akakubwira ko atakwemereye gusohoka mu gihugu kubera impamvu 1,2,3 wabyumva, ariko ubu byagorana kuvuga ngo n’impamvu iyi niyi batuma ntasohoka mu gihugu, kugeza ubu nta mpamvu nzi impamvu nibo bazizi, ngewe ntago nazimenya kubera ko nta nizo bambwiye,

Niba wandika ntibagusubize ubwo urabigenza gute?

Kubera ko bibaye ku nshuro ya kabiri, kubera ko hari n’igihe mu gihugu cy’ubudage bigeze kumpamagara icyo gihe hari ikiganiro bashakaga ko ngiramo uruhare nabwo nandikira minisitiri ntiyansubiza, none n’ubu ntiyansubije, ndetse kuri iyi nshuro hakaba hari harabanje kuba ibiganiro hagati y’inzego z’ubuyobozi za Espagne ndetse n’u Rwanda, kugirango harebwe niba urwo ruhushya rw’iminsi itatu barumpa,

Ntabwo ntihagira igikurikiraho, ubwo biransaba ko ngomba kureba mu rwego rw’amategeko, uburyo uburenganzira bwange mpabwa n’amategeko butakomeza guhonyorwa cyangwa se bakambwira impamvu nyayo ihari ituma ntemerewe gusohoka mu gihugu, kuko sinzi niba batinya ko nahunga, kubera ko kuva ntahutse mu mwaka wa 20101 sinshobora kongera kuba impunzi, sinifuza kongera kujya kuba hanze nk’impunzi, ariko nifuza kugira uburenganzira bwo gusohoka mu gihugu nkuko itegekonshinga ribyemera, urebye mu ngingo ya 26 mu gika cya 2 ivuga ko umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kuba yasohoka mu gihugu akanakigarukamo, rero ntago mbona impamvu kugeza ubu ubwo burenganzira ba bunyambuye batabimbwiye

Ese igihe wandikaga nabwo barinumiye barakwihorera?

Icyo gihe nari mfite ubutumire bwo mu budage nabwo barinumiye ntibigera bagira icyo bansubiza kugeza na nuyu munsi, ubwo nibura bakagombye kumbwira ngo kubera impamvu 1,2,3 ntitukwemerera ariko ubwo biraza kunsaba ko ndeba mu rwego rw’amategeko icyo ngomba gukora kugira ngo menye ikibazo nyakuri mubyukuri icyari cyo.

Ubungubu ishyaka ryawe rishya rihagaze gute muruhando rwa Politike?

Ishyaka ryange rishya navuga ko hashize ukwezi kumwe nta bikorwa byinshi twari twakora kuko turacyiyegeranya, turacyisuganya, ariko nabwo turacyafite izo nzitizi kuko nifuzaga ko twahabwa n’ibura uruhushya rw’agateganyo rwo kuba abantu bashobora guhura nta mbogamizi zindi zibayeho, ariko nabyo nagerageje kwegera inzego bireba, nabo kugeza uyu munsi ntacyo bari bansubiza, barambwira ngo buretse tuzagutumira, nagiyeyo n’umunsi bari bambwiye bati wibeshye tuzagushaka.

Kugeza nuyu munsi ntacyo bari bambwira, nkasanga ari ibintu bibabaje, dufite amategeko mu gihugu kuburyo ntekereza kuri abo bayobozi bagombye kugerageza kuyubahiriza kugirango natwe abayoborwa buri wese agendere ku itegeko kuko riba rihari, birababaje kuba dufite itegeko ahubwo ntihagire ushaka kurishyira mu bikorwa, wowe washaka kubahiriza itegeko ugasanga ugomba ku gufasha kurishyira mu bikorwa ntago yiteguye kurishyira mu bikorwa ni ikibazo, ariko kuruhande rw’abanyarwanda, n’ishimiye ko abanyarwanda benshi barimo kwitabira ishyaka, buri munsi barahamagara ngo barashaka kwinjira mu ishyaka kikaba ari ikintu gishimishije .

Izindi Nkuru wasoma Kuri RedBlue JD

Redbluejd.rw irabasezeranya ko izakomeza kubagezaho amakuru umunsi ku munsi dusaba ko mwadukurikira kuri channel yacu ya Redbluejd hamwe na Kayishunge Etienne ukabasha gukurikirana ibiganiro byacu mwakunze na ubumenyamuntu ndetse na Film zacu mwakunze nka Matayo, Buri Mugore, Subu ndetse na Rutambi.

Muzehe Kevin

Matayo High School

Rutambi

Subu

Menya Inkomoko ya Sida utamenye aho yaturutse

Menya ubusobanuro bwinzozi urota

Kurikira ibihugu by’africa bifite Abasore beza ku mugabane w’africa

Ubusobanuro bw’amazina Part 6

Umwanditsi: Idrissa Niyontinya

 

- Advertisement -

Izindi Nkuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza-

Amakuru aheruka

Menya ibihugu bya mbere bifite umubare munini w’abanduye Covid 19 n’impamvu nyamukuru zabiteye  [Redbluejd.rw]

Nyuma yuko  isi ikomeje kugarizwa n'icyoreza cya covid-19 Uyu munsi muri Sobanukirwa na Redbluejd twagerageje kubashakira ututonde rw'ibihugu bifite umubare munini w'abanduye Covid-19 n'impamvu...

Minisitiri w’Ingabo w’Ubwongereza yashimangiye  ko Ubushinwa hari ibibazo bugomba gusubiza kuri Coronavirus [Redbluejd.rw]

Ubushinwa nyuma yuko buhakanye ko butakoze icyorezo cya Coronavirus ku kirego cyari cyazamuwe na Amerika Ubwongereza nabwo bwagaragaje ko hari ibindi bisobnuro iki gihugu...

Rwamagana: Umusore afunzwe akurikiranweho kwica umwana akamwotsamo Brochette [Redbluejd.rw]

Urwego rw’Ubushinzacyaha mu Rwanda RIB ruvuga ko rwataye muri yombi Hakizimana Karenzi Emmanuel w’imyaka 27 wo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Nyakariro...

Meteo Rwanda yatangaje uko imvura izagwa mu minsi 10 iri imbere, menya uko ugomba kwitwara [Redbluejd.rw]

Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Iteganyagihe mu Rwanda (METEO) cyasohoye icyegeranyo gikubiyemo ingano n’uburyo imvura  izagwa mu munis icumi ya mbere ya Gicurasi 2020 kugira ngo...

Hatangajwe imihanda  n’imodoka bizifashishwa mu gutwara abantu mu ntara zose z’u Rwanda n’umujyi wa Kigali [Redbluejd.rw]

Inama Idasanzwe y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Paul Kagame yabaye ku wa kane tariki 30 Mata 2020 igamije kwiga ku ngamb zo kurwanya Coronavirus...