22 C
Kigali

Idamange Iryamugwiza Yvonne wavuze ko Perezida Kagame yapfuye dore igifungo asabiwe

Inkuru wasoma

Perezida wa mbere w’umugore wa Tanzaniya: ibyo tuzi byose kuri Samia Suluhu Hassan

Mama  Samia Suluhu Abaye umuyobozi w’umugore wa mbere uyoboye Tanzania kuva yabaho  ubu kandi yamaze yamaze kwinjira  ku rutonde rugufi rw’abagore bo ku mugabane...

Mama Samia Suluhu  arahiriye  kuyobora Tanzania,nyuma y’urupfu rwa Magufuli

Kuwa gatatu tariki ya 17 werurwe mu masaha y’ijoro nibwo abanyatanzaniya n'isi yose muri rusange batangarijwe inkuru y’incamugongo ko perezida wari uyoboye iki gihugu...

Dr John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania yitabye Imana

Televiziyo ya Leta muri Tanzania "TBC" ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Werurwe 2021 yatangaje ko Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuri...

Idamange Iryamugwiza Yvonne wavuze ko Perezida Kagame yapfuye dore igifungo asabiwe

Mu rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 04 Werurwe 2021, mu rukiko rw'ibanze rwa Gasabo i Kigali, uyu mugore wamenyekanye nyuma yo gutangiza...

Mu rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 04 Werurwe 2021, mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo i Kigali, uyu mugore wamenyekanye nyuma yo gutangiza ‘channel’ kuri YouTube anenga ubutegetsi bw’u Rwanda akaza gufungwa yahakanye ibyaha bitandatu aregwa.

Idamange Iryamugwiza Yvonne aregwa guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda, gutesha agaciro ibimenyetso bya jenoside, gukwirakwiza ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutambamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta, gukubita no gukomeretsa no gutanga ‘chèques’ za banki zitazigamiye.

Byose arabihakana.

Ni iburanisha ryabaye mu buryo bw’ikoranabunga rya zoom mu kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirusi.

Madamu Idamange, umubyeyi w’abana bane uvuga ko yarokotse Jenoside yo mu Rwanda, yatawe muri yombi ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa kabiri.

Hari hashize umunsi atangaje videwo kuri YouTube asaba abantu ko ku wa kabiri bahurira ku biro by’umukuru w’igihugu i Kigali bakigaragambya, yavuze kandi ko Perezida Paul Kagame yapfuye atakiriho, ibyo atagaragarije ibimenyetso.

Mu rukiko, Madamu yavuze ko kuba umupolisi yarakomerekeye iwe atabibona nk’ibintu bikomeye ngo ahubwo byari kuba ibindi bindi iyo imbwa ze zitaza kuba ziziritse.

Yvonne Idamange (iburyo) avugana n’umwunganizi we mu matageko Gashema Félicien, mu iburanisha ryo kuri uyu wa kane

Mu gusoma umwirondoro wa Idamange, umwanditsi w’urukiko yasabye ko hakosorwa udukosa turimo, nk’utujyanye n’amazina y’aho yavukiye.

Idamange amaze guhakana ibyaha byose aregwa uko ari bitandatu, ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bubisobanure neza, maze buvuga ko bine mu byaha bitandatu aregwa byakorerwaga ku muyoboro wa YouTube ye yanyuzagaho ibiganiro.

Nyuma yo guhakana ibyaha byose, urukiko rwasabiye Idamange gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Madamu Idamange we avuga ko ibyo yakoze atari ibyaha ahubwo ari ubuvugizi yakoraga kubera agahinda yaterwaga no kubona imibereho mibi abanyarwanda baciriritse barimo, by’umwihariko ibyatewe n’ihagarikwa ry’ibikorwa muri iki gihe cyo kwirinda coronavirusi.

Muri videwo yatangaje mbere mu mpera y’ukwezi kwa mbere, Madamu Idamange yavuze ko “nta kibazo afite cy’ubuzima” ndetse ko atarwaye mu mutwe, nk’uko ngo hari ababivugaga ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo yatabwaga muri yombi, i Burayi mu mijyi ya Bruxelles mu Bubiligi, Genève mu Busuwisi na Paris mu Bufaransa, habonetse amashusho y’Abanyarwanda bamwe bigaragambya bamagana ifatwa rye, bavuga ko ari “intwari” yazize kuvuga ibyo atekereza.

- Advertisement -

Izindi Nkuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza-

Amakuru aheruka

Perezida wa mbere w’umugore wa Tanzaniya: ibyo tuzi byose kuri Samia Suluhu Hassan

Mama  Samia Suluhu Abaye umuyobozi w’umugore wa mbere uyoboye Tanzania kuva yabaho  ubu kandi yamaze yamaze kwinjira  ku rutonde rugufi rw’abagore bo ku mugabane...

Mama Samia Suluhu  arahiriye  kuyobora Tanzania,nyuma y’urupfu rwa Magufuli

Kuwa gatatu tariki ya 17 werurwe mu masaha y’ijoro nibwo abanyatanzaniya n'isi yose muri rusange batangarijwe inkuru y’incamugongo ko perezida wari uyoboye iki gihugu...

Dr John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania yitabye Imana

Televiziyo ya Leta muri Tanzania "TBC" ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Werurwe 2021 yatangaje ko Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuri...

Idamange Iryamugwiza Yvonne wavuze ko Perezida Kagame yapfuye dore igifungo asabiwe

Mu rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 04 Werurwe 2021, mu rukiko rw'ibanze rwa Gasabo i Kigali, uyu mugore wamenyekanye nyuma yo gutangiza...

Umupadiri wari ukurikiranyweho gusambanya abana yigishaga yapfiriye muri gereza

Umupadiri wo mu idini gatorika  wari umaze igiye yarakatiwe n’inkiko ndetse agafungwa azira ibyaha byo gusambanya kungufu abana bato yasomeraga missa ,  yapfiriye muri ...