Leta y’u Rwanda ihereye mu mujyi wa Kigali yatangije gahunda nshya y’ikoranabuhanga yiswe “Ngira Nkugire Management System” izafasha mu kunoza gahunda yo gutanga ibiribwa hunganirwa abagizweho ingaruka na Guma Mu Rugo, hirindwa koronavirusi.
Ubu buryo bw’ikoranabuhanga butuma abahabwa ibyo kurya babarurwa ndetse bakabona ubufasha bikurikiraniwe muri iryo koranabuhanga.
Uburyo bwa Ngira “Nkugire Management System” bufasha Leta kumenya mu by’ukuri abakeneye gufashwa, aho baherereye (Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere) na nimero za telefoni, bityo bigafasha mu igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.
Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bufasha leta kumenya uwemerewe gufashwa no kumenya niba ubufasha yemerewe bwamugezeho.
Uwemerewe ubufasha iyo butaramugeraho ariko abyemerewe ahita agaragara muri iryo koranabuhanga ndetse n’ingano y’ibyo azahabwa bityo akaba yafashwa.
Ubu buryo bwa Ngira Nkugire “Management System” butaraza byaragoranaga kumenya abantu bakeneye ubufasha kurusha abandi, ndetse bikanagorana gukurikirana ibikorwa byo gushyikiriza abaturage ubwo bufasha.
Leta y’u Rwanda ikomeje gusaba abanyarwanda gukurikiza ingamba za Guma Mu Rugo n’izindi gahunda zashyizweho mu gihe cyagenwe. Iyi gahunda ikaba iteganyijwe kugeza tariki 30 Mata 2020 hagashyirwaho izindi ngamba.
Izindi nkuru wasoma kuri RedBlue JD:
Gakenke: Gitifu w’umurenge afunzwe akekwaho ivangura no gukurura amacakubiri [Redbluejd.rw]
Nyamasheke: Umusore afunzwe akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 9 [Redbluejd.rw]
Social Mula yitabaje RIB ngo ikurikirane abantu bamaze iminsi bamuharabika [ Redbuejd.rw]