Kuri uyu wa 30 Mata 2020 Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangajhe ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba Mbonyinshuti Isaie aho akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasaha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, ivangura no gukurura amacakubiri mu banyarwanda.
Ni mu gihe u Rwanda n’inshuti zarwo ruri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho iyo minsi yatangiye kuwa 7 Mata 2020.
Abanyarwanda benshi baka bashimiye Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda ku gikorwa cy’agaciro nk’iki yakoranye ubushishozi hagamije gukomeza inzira yo kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.
RIB ikaba ivuga ko ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu karere ka Musanze mu gihe agikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Leta y’u Rwanda ibinyujije mu nzego zitandukanye ikaba ihora ikangurira abanyarwanda kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu rwego rwo kubaka amahoro arambye kandi ibi babigezwaho no kugira ubuyobozi bwiza bureba kure ku cyateza abanyarwanda imbere.
Izindi nkuru wasoma kuri RedBlue JD:
Nyamasheke: Umusore afunzwe akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 9 [Redbluejd.rw]
Social Mula yitabaje RIB ngo ikurikirane abantu bamaze iminsi bamuharabika [ Redbuejd.rw]