Kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Mata Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko hongeye kuboneke ubwandu bushya bwa Coronavirus ku bantu 7 mu bipimo bigera ku1,275 byafashwe uyu munsi mu gihe hakize umuntu umwe(1).
Ibi byatumye umubare w’abamaze kuyandura mu Rwanda ugera ku 183 muri bo 88 bamaze gukira naho abakirwaye ni 95.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ubu bwiyongere bwatewe n’ababashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka bayanduye bakayanduza n’abo bakorana.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abarwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe kandi bari koroherwa uretse umurwayi umwe ari kongererwa umwuka kugira ngo bamurinde kuremba.
Kuba hari abantu benshi bakomeje gukira Coronavirus bitanga ikizere ko zimwe mu ngamba zashyizweho ziri gukurikizwa kandi ziri gutanga umusaruro.
Nk’uko byatangajwe kenshi n’inzego z’ubuzima umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahishs ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.
U Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye mu rwego rwo kwirinda Virus ya Corona ndetse no kuyirandura burundu mu Rwanda aho abaturage basabwa kwitwararika no gukurikiza amabwiriza yashyizweho n’inzego z’itandukanye harimo Minisiteri y’ubuzima ndetse na n’amabwiriza yatanzwe n’ibiro bya Minisitiri w’intebe ku cyumweru cyo kuwa 21/3/2020.
Mu gihe wibonyeho ibimenyetso byatangajwe birimo kugira umuriro mwinshi, ibicurane, kwitsamura gucika inege ndetse n’ibindi bitandukanye wabanza akiha akato maze agahamagara kuri nimero itishyurwa ariyo 114 kugira ngo uhabwe ubufasha byihuse.
Ushobora no kwipima ibizamini ukoresheje telefone yawe ukanze *114# ugakurikiza amabwiriza, ikindi ugomba kwirinda gukoranaho na mugenzi wawe musuhuzanya mu ntoki, ndetse no kwirinda kwikora ku bice bimwe na bimwe by’umubiri wawe birimo mu maso, ku munwa ndetse no kumazuru, ugakomeza gukaraba amazi meza n’isabune cyangwa ugakoresha imiti yabugenewe ari nako wirinda kujya ahantu hari abantu benshi.
Gahunda ya Guma mu Rugo yari yashyizweho mu Rwanda ikaba yarongerewe kugera tariki 30 Mata 2020 kandi abanyarwanda bakomeje kugirwa inama yo gushyira mu bikorwa gahunda zashyizweho na Leta y’u Rwanda zigamije kurinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.
Izindi nkuru wasoma kuri RedBlue JD:
Umuyobozi wa OMS yabwiye abatuye isi kumenyera kuba mu buzima bwa Coronavirus [Redbluejd.rw]