18 C
Kigali

Coronavirus :U Burundi bushobora kwisanga bwapfushije abaturage benshi nkuko byagendekeye Ubutaliyani, menya impamvu [Redbluejd.rw]

Inkuru wasoma

Idamange Iryamugwiza Yvonne wavuze ko Perezida Kagame yapfuye dore igifungo asabiwe

Mu rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 04 Werurwe 2021, mu rukiko rw'ibanze rwa Gasabo i Kigali, uyu mugore wamenyekanye nyuma yo gutangiza...

Umupadiri wari ukurikiranyweho gusambanya abana yigishaga yapfiriye muri gereza

Umupadiri wo mu idini gatorika  wari umaze igiye yarakatiwe n’inkiko ndetse agafungwa azira ibyaha byo gusambanya kungufu abana bato yasomeraga missa ,  yapfiriye muri ...

Umurambo wa Padiri Ubald wagejejwe mu Rwanda wakirizwa indirimbo imurata yakorewe

Padiri Ubald Rugirangoga uherutse kwitaba Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azize Covid-19 mu kwezi gushize, yakorewe indirimbo yiswe ‘Rugirangoga Acyuye Imihigo’, igaruka...

Menya ibihugu bya mbere bifite umubare munini w’abanduye Covid 19 n’impamvu nyamukuru zabiteye  [Redbluejd.rw]

Nyuma yuko  isi ikomeje kugarizwa n'icyoreza cya covid-19 Uyu munsi muri Sobanukirwa na Redbluejd twagerageje kubashakira ututonde rw'ibihugu bifite umubare munini w'abanduye Covid-19 n'impamvu...

Kuri uyu wa mbere tariki 27 Mata 2020 nibwo mu gihugu cy’Uburundi hatangiye gahunda yo kwiyamamaza kw’abayobozi batandakanye mu matora ya Perezid wa Repubulika azaba muri uyu mwaka.

Amashusho y’abantu ibihumbi bakoraniye mu bikorwa byo kwiyamamaza byabaye ejo yatumye hari abagira impungenge ko ibi bishobora kwihutisha ikwirakwira ry’iki cyorezo bikaba byanatuma haboneka imfu nyinshi mu gihe gito nk’uko byangendekeye igihugu cy’Ubutaliyani.

Bimwe mu byatumye abantu batandukanye barimo ibyamamare n’abayobozi mu nzego zitandukanye ku isi bagira impungenge ku gihugu cy’Uburundi nuko iki cyorezo cyamaze kuhagera ariko ibikorwa byo kwiyamamaza bikaba bikorwa nta gahunda yo guhana intera yubahirijwe cyangwa ngo hambarwe udupfukamunwa dushobora kurinda abaturage.

Ibyamamare birimo Kanye West byatangaje ko abona igihugu cy’uburundi kiri kwibyinira injyana ya reggae Kirengagije icyorezo cya Coronavirus.

Anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati” Covid-19 ntiyigeze ihagarika Reggae mu gihugu cy’Uburundi, Bakomeje kubaho mu buzima busanzwe ndetse n’amahuriro no kwiyamamaza mu byobozi birakomeje. Nta dupfukamunwa ndetse nta guhana intera hagati y’umuntu n’undi”

Ese u Burundi bwahura n’akaga kagwiriye Ubutaliyani hashingiwe kuki?

Ibyo twababwiye haruguru bigaragaza akaga gakomeye kazakurikira kwiyamamza kw’abayobozi mu gihugu cy’Uburundi ufatiye urugero ku byabaye mu giguhu cy’Ubutaliyani, Esipanye nyuma y’imipira y’amaguru n’amaboko yabaye igahuza abantu benshi ari byo byabaye intandaro yo kwihuta kw’iki cyorezo.

Tariki 19/02 Atalanta Bergame yo mu Butaliyani yakiriye Valencia yo muri Espagne kuri stade ya San Siro ijyamo abantu 44,000.

Umuyobozi w’umujyi uyu mukino wabereyemo yavuze ko bakinnye n’igisasu batabizi kuko bahaye icyuho iki cyorezo.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Marca yagize ati “uwo mukino wari bombe itaboneka. Ntabwo twari tuzi ko virus iri kugendagenda muri twe”.

Muri  Estonia kubera imikino y’amaboko yahuje abantu benshi bigatuma haba izingiro ry’iki cyorezo byatumye umuyobozi muri ako gace k’ikirwa yegura ku mirimo ye avuga ko yananiwe kubahiriza inshingano bigatuma ashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Zimwe mu nzobere mu ndwara z’ibyorezo kandi zikaba zemera ko igihe habaye kwirara  igihugu cyahura n’ingorane zikomeye.

Dr. Olivier Manz  inzobere mu ndwara z’ibyorezo aherutse kubwira BBC ko umuntu ashobora kwanduza abandi Coronavirus nubwo yaba ataragaragaza ibimenyetso byayo ndetse ko ahantu hahuriye abantu benshi byo ari intandaro yo kuzamuka k’ubwandu bushya.

Kimwe mu bihugu byazamutseho abanduye Covid-19 muri ubu buryo ni Senegal bitewe n’amahuriro y’abantu benshi yabayeho akazamura umubare w’ubwandu bushya mu gihe hatari hashyirwaho ingamba zo kuyikumira.

Abantu benshi bagendeye ku ngero zitandukanye z’ibihugu ntibatinya kuvuga ko Uburundi nabwo buzisanga habi mu gihe hakomeje gushyirwa mu bikorwa ubukangurambaga bwo kwiyamamaza nta bwirinzi bwa Coronavirus.

Minisiteri y’ubuzima mu Burundi kugeza ubu itangaza ko abanduye Coronavirus ari 14 harimo 4 bakize mu gihe umwe yahitanywe nayo.

Bavuga kandi ko bakurikiranywe abahuye n’abarwaye kandi bakomeje kubahiriza ingamba bashyizeho nko gufunga imipaka no kugira inama abaturage yo gukaraba intoki no kudasuhuzanya.

Izindi nkuru wasoma kuri RedBlue JD:

Abakira Coronavirus mu Rwanda bakomeje kwiyongera, uyu munsi hakize 4 , menya uko imibare ihagaze [Redbluejd.rw]

Abanduye Coronavirus mu Rwanda bakomeje kwiyongera, uyu munsi habonetse 8, menya abakize [Redbluejd.rw]

Umuyobozi wa OMS yabwiye abatuye isi kumenyera kuba mu buzima bwa Coronavirus [Redbluejd.rw]

- Advertisement -

Izindi Nkuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza-

Amakuru aheruka

Idamange Iryamugwiza Yvonne wavuze ko Perezida Kagame yapfuye dore igifungo asabiwe

Mu rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 04 Werurwe 2021, mu rukiko rw'ibanze rwa Gasabo i Kigali, uyu mugore wamenyekanye nyuma yo gutangiza...

Umupadiri wari ukurikiranyweho gusambanya abana yigishaga yapfiriye muri gereza

Umupadiri wo mu idini gatorika  wari umaze igiye yarakatiwe n’inkiko ndetse agafungwa azira ibyaha byo gusambanya kungufu abana bato yasomeraga missa ,  yapfiriye muri ...

Umurambo wa Padiri Ubald wagejejwe mu Rwanda wakirizwa indirimbo imurata yakorewe

Padiri Ubald Rugirangoga uherutse kwitaba Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azize Covid-19 mu kwezi gushize, yakorewe indirimbo yiswe ‘Rugirangoga Acyuye Imihigo’, igaruka...

Menya ibihugu bya mbere bifite umubare munini w’abanduye Covid 19 n’impamvu nyamukuru zabiteye  [Redbluejd.rw]

Nyuma yuko  isi ikomeje kugarizwa n'icyoreza cya covid-19 Uyu munsi muri Sobanukirwa na Redbluejd twagerageje kubashakira ututonde rw'ibihugu bifite umubare munini w'abanduye Covid-19 n'impamvu...

Minisitiri w’Ingabo w’Ubwongereza yashimangiye  ko Ubushinwa hari ibibazo bugomba gusubiza kuri Coronavirus [Redbluejd.rw]

Ubushinwa nyuma yuko buhakanye ko butakoze icyorezo cya Coronavirus ku kirego cyari cyazamuwe na Amerika Ubwongereza nabwo bwagaragaje ko hari ibindi bisobnuro iki gihugu...