Mu gihe ibigo byinshi bitandukanye byagiye bigoboka abakozi babyo mu rwego rwo guhanagana n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus abanyamuryango ba Cooperative Umwalimu SACCO batanze icyifuzo cyo guhabwa ingoboka y’amafaranga yashobora kubafasha muri iyi minsi ubukungu butifashe neza mu miryango yabo.
Bamwe mu baganiriye na Redbluejd.rw bavuga ko bifuza ubufasha bwo kubashyigikira hagendewe ku bwizigame buri mu Umwalimu SACCO butangwa buri kwezi.
Jean Pierre Barambirwa umwe mu bo twaganiriye yagize ati” Cooperative Umwalimu SACCO yanze kurekura amafaranga make ku bwizigame bw’abanyamuryango. Iyo hari ikibazo gikeneye amafaranga bayakura ku bwizigame bwacu bityo rero natwe bashobora kutugoboka muri iki gihe mu rwego rwo kudufasha guhanagana na Covid-19 yugarije u Rwanda n’isi muri rusange”
Umuyobozi Mukuru wa Cooperative Umwalimu SACCO mu Rwanda UWAMBAJE Laurence yabwiye Redbluejd.rw ko iki kigega cyashyiriweho gutanga inguzanyo batari biteze ko bazahura n’izi mpinduka kandi amafaranga akiri mu maboko y’abagurijwe.
yagize ati” Icyifuzo cyabo twaracyakiriye gusa twabasobanuriye ko ubwizigame bwabo ari bwo bwakoreshejwe mu kubaha inguzanyo bivuze ko kugira ngo babone ubufsha bisaba ko inguzanyo zose ziba zishyuwe kandi ntibyoroshye muri ikigihe”.
Yongeyeho ko kugeza ubu nta kibazo kiri mu mishahara y’abarimu (ari nabo banyamuryango b’iyi cooperative) ahubwo ko abahawe inguzanyo z’imishinga bakagirwaho ingaruka na Cvid-19 biteguye kubafasha nibabegera bakabemenyesha ikibazo bafite.
Ati” Nta kibazo cyabaye mu kazi kabo kuko imishahara iracyaza uko bisanzwe ariko uwo twahaye inguzanyo z’imishinga akaba yaragizweho ingaruka n’ihagarikwa ry’imirimo uwo aratwegera tukamufasha kongera igihe cyo kwishyura no gukuraho inyungu z’ubukererwe. Tuzakora igenzura nibiba ngomba bishyure inyungu igishoro bazakishyure nyuma ariko bitewe n’umwanzuro uzafatwa nyuma y’igenzura ryimbitse”.
Ku busanzwe umwalimu ahabwa inguzanyo muri iyi cooperative agomba kuba ari umunyamuryango kandi agahabwa inguzanyo hagendewe ku mushahara ahembwa buri kwezi n’uburambe afite mu kazi.