Bamwe mu baturage batuye mu bice by’ibyaro barasaba ko ubukangurambaga mu kwambara udupfukamunwa, byakomeza kuko hari abafite imyumvire y’uko bashobora kujya abadutizanya.
Mu mpera z’icyumeru gushize nibwo Ministeri y’ubuzima yatangaje ko Abanyarwanda Bose bagomba kwambara agapfukamunwa mu rwego rwo gukomeza ingamba zo kwirinda covid 19.
Gusa Hari batuye mu bice by’ibyaro bagaraza imbogamizi mu mikoreshereze yako, aho ngo hari abashobora kujya bagatizanya. Aba baganiriye na Radio Salus Ni abo mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Gisagara.
Abaganiriye na Radiyo Salus dukesha iyi nkuru bavuga ko bumva twakwifashisha mu muryango Gusa birinze ko dutangaza amazina yabo.
Umwe ati “Sinatira uwo hanze tutabana ariko numva ko uwo tubana yantiza nkakambara nkagenda cyane ko byose ari ukwirinda.”
Undi ati “Mba numva umuryango ufite abantu barenga batatu hashyirwaho uburyo bagura kamwe kagakoreshwa mu mu rugo ugize aho ajya akakitwaza”
Mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Umuyobozi Mukuru wacyo Dr Nsanzimana Sabin avuga ko agapfukamunwa ari ak’umuntu ku giti cye, bityo kugatuzanya kizira kuko byaba intandaro y’indwara ziterwa n’umwanda.
“Agapfukamunwa ni ak’umuntu ku giti cye, gatijijwe kwaba ari ugusangira uburwayi kandi gakoreshwa igihe gito kakagirirwa n’isuku yihariye, dufite kandi amabara atandukanye ku buryo buri wese yabasha kubona ako yaguze, ubwo byumvikane ko ari bwo buryo bwo kwirinda ugakoresheje.”
Utu Dupfukamunwa, Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda ikaba igaragaza ko tuzarushaho kugabanya ubwandu bw’icyorezo cya Coronavirus.
Izindi nkuru wasoma kuri RedBlue JD:
Umuyobozi wa OMS yabwiye abatuye isi kumenyera kuba mu buzima bwa Coronavirus [Redbluejd.rw]