Umufaransa ukinira ikipe ya Manchester United akomeje kwerekana ko atifuza kuba yakongera amasezerano ye muri iyi kipe. Kuri Paul Pogba ngo arifuza gusohoka muri iyi kipe igihe isoko ryigura n’igurishwa ry’abakinnyi ryakongera gufungura.
Nkuko amakuru menshi aturuka mu Bufaransa abitangaza Paul Pogba kuri ubu amakipe agera kuri abiri akomeje kumwifuza ngo akaba ari na yo mpamvu kuri ubu asa nudashaka kongera amasezerano muri iyi kipe ya Manchester United itozwa na Ole Gunnar Solskjaer.
Ikipe ya Juventus yo mu Butariyani uyu mukinnyi yavuyemo yerekeza muri Man United ni imwe mu makipe amwifuza, Paul Pogba kandi aranifuzwa cyane n’ikipe ya Real Madrid yo muri Esipanye itozwa na Zinedine Zidane.
Ikipe ya Manchester United ikimara gusinyisha Bruno Fernandez hari amakuru yavugaga ko Paul Pogba ashobora kuguma muri iyi kipe, ikinyamakuru L’Equipe cyatangaje ko ubu bishoboka ko uyu mufaransa yasezera muri The Red Devils.
Kuri ubu Manchester United irifuza abakinnyi babiri barimo Jadon Sancho ukinira ikipe ya Borussia Dortmund ndetse na Jack Grealish ukinira ikipe ya Aston Villa.