Leta y’u Rwanda ifite intego yo yuko sabanyarwanda bose bagomba kuba mu mwaka wa 2024 bafite amashanyarazi ku kigero cy’100% . Noah Uwikomejekumana utuye mu karere ka Huye avuga ko azabigiramo uruhare kuko afite umushinga wo gukora amashanyarazi yo gucabnira igihugu cyose byaba ngombwa agasagurira n’ibihugu bituranye n’u Rwanda.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Redbluejd, Uwikomejekumana Noah yavuze ko igitekerezo cye agomba kugishyira mu bikorwa agacana umuriro usagurira n’igihugu kandi atangije ibidukikije adakoresheje urugomero.
Mu magambo yuje ubuhanga n’ubwitonzi yagize ati “Mfite igitekerezo cyo gukora umuriro w’amashanyarazi kandi ukazaba ari mwinshi cyane kuko u Rwanda rurawukeneye kuburyo ruzajya runawucuruza hanze kandi sinzakenera urugomero ndetse sinzangiza n’ibidukikije kandi uzaba ari mwiza, ibintu byose byararangiye usibye ibikoresho bike nkibura ndetse naho kuzakorera, umfasha we ndamufite ni umunyeshuri uri kwiga ibintu by’ikoranabuhanga”.
Umuyobozi ushinzwe kubaka inganda n’imiyoboro minini y’amashanyarazi mu Kigo cy’Igihigu cy’Ingufu mu Rwanda, Engeniyeri Donati Haririmana yatangarije Redbluejd ko iki gitekerezo cye ari cyiza ariko batari bakizi yongeraho ko biteguye kumufasha igihe cyose yamenyekanisha uyu mushinga we bakumva ufite impinduka.
Donati yagize ati”Ni ubwambere mbyumvise ko hari umuntu ushaka kuzana amashanyarazi nta ruganda yubatse ariko bibaye bimushobokeye byaba ari byiza natwe twamuha ubufasha yakenera haba ari aho gukorera ubushakashatsi cyangwa ibitekerezo.”
Mu Rwanda abafite amashanyarazi bagera kuri 53% hakaba hari intego yuko mu mwaka wa 2024 abanyarwanda bose 100% bazaba bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi.