Mu gihe isi ihanganye n’icyorezo COVID-19 giterwa na virusi ya Corona, abarwanyi bo mumutwe wa Al-Shabab ndetse n’aba Al-Qaeda batangaje ko iki cyorezo ari amahirwe babonye yo gukora ibitero by’iterabwoba bateguye. Ibi byatumye n’isirikare cya Amerika gikomeze ibitero kuri aba barwanyi.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zishe Yusuf Jiis uwashinze umutwe w’abarwanyi ba Al-Shabab, ibi ngo bikaba byabereye muri Somalia mu bitero by’indege. Kugeza ubu nta kintu uyu mutwe wa Al-Shabab wari watangaza. Kuva Donald Trump yaba Umukuru w’igihugu ibitero byagiye byiyongera.
Komanda wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afurika Gen Stephen Townsend yatangaje ko Yusuf Jiis ari umwicanyi wari ufite umwanya ukomeye muri al-shabab ngo akaba yarakoreraga ibitero imbere mu gihugu ndetse no hanze ya Somalia.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagiye zirengagiza ko mu bitero byabo hagwagamo n’abasivili basanzwe muri iki gihugu cya Somalia.